Muhanga: Abagana ibitaro bya Nyabikenke barifuza serivisi y’ububyaza

Abaturage bagana ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga, barifuza ko byahabwa abakozi bahagije kugira ngo bitange serivisi zuzuye kandi zinoze, kandi hakanashyirwa iz’ububyaza.

Bifuza ko hashyirwa serivisi z'ububyaza
Bifuza ko hashyirwa serivisi z’ububyaza

Byatangajwe ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubuzima muri ako karere, ahanatangijwe gahunda yo kwakira abarwayi bivuza bacumbikiwe ku bitaro bya Nyabikenke, abaturage bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Abo baturage bavuga ko kubera kubura abakozi usanga nk’ababyeyi bagiye kubyara, bagana ibitaro bya Ruli muri Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, kandi bari bizeye ko ibitaro bya Nyabikenke bije gukemura ikibazo cy’ingendo, no kurengera ubuzima bw’umugore utwite n’umwana.

Ubusanzwe ibitaro bya Nyabikenke bikeneye abakozi 127, ariko kugeza ubu birakoresha gusa 39, bivuze ko hari serivisi zitaratangwa, kubera kubura abakozi n’ibikoresho bihagije.

Ibitaro bigizwe n'inyubako zihagije n'ubwo abakozi bakiri bake
Ibitaro bigizwe n’inyubako zihagije n’ubwo abakozi bakiri bake

Umubyeyi witwa Yamuragiye Marie Jeanne, waje gukurikirana ubuzima bwe n’ubw’umwana avuga ko yabyariye i Ruli mu Karere ka Gakenke, akifuza ko ibitaro bya Nyabikenke bishyirwaho ibikenewe byose mu kwakira umubyeyi ugiye kubyara.

Agira ati “Umuntu wabazwe ntashobora kugenda kuri moto kuko nta modoka zihari, bisaba kugenda n’amaguru umunsi wose kuko nta mbaraga umuntu wabazwe aba afite, nyamara umuntu muzima ahagenda amasaha atatu gusa, turifuza ko hashyirwa ibikoresho byo kubaga”.

Hari n’umubyeyi ugaragaza ko kujya kubyarira i Ruli harimo impungenge zo kubyara umwana warushye, kandi kuruha k’umwana biri mu bituma ashobora kuvukana ubumuga.

Agira ati “N’ejobundi hari umubyeyi boherejeyo sinzi ko yagezeyo amahoro, byari bikwiye ko hano hashyirwa ibikoresho noneho umubyeyi yaza bikananirana agahita abagwa, kuko bishobora gutuma umwana anagerayo yagupfiriyemo kubera kuruha”.

Abajyanama b'ubuzima mu bategerejweho kujya bafasha abarwayi kugera kwa muganga
Abajyanama b’ubuzima mu bategerejweho kujya bafasha abarwayi kugera kwa muganga

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyabikenke, Dr. Nkikabahizi Fulgence, avuga ko hari gukorwa ubuvugizi ngo ibitaro byongererwe abakozi, kandi bishyizwemo ibikoresho bihagije kugira ngo ababyeyi babyara bahabwe serivisi zinoze.

Agira ati “Harimo gusozwa imirimo ya nyuma y’icyumba cyo kubagiramo, ntabwo rero Leta yatwoherereza abakozi hataruzura ngo hanashyirwemo ibikoresho. Turimo kuganira n’abayobozi bacu bakuru ku buryo nko mu kwezi kumwe, izo serivisi zaba zatangiye gutangwa kuko Minisiteri y’Ubuzima irimo no gutegura n’abandi bakozi bazaza kudufasha”.

Kuva muri Gicurasi 2022, ibitaro bya Nyabikenke byatangiye gutanga serivisi z’ubuvuzi, hakirwaga abivuza bataha, ariko guhera ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022, hatangijwe serivisi yo kwakira abarwayi bavurwa bacumbikiwe.

Ibitaro bya Nyabikenke byuzuye hejuru ya 90% ariko ntibiratangira gufasha abagore bakeneye kubyara babazwe
Ibitaro bya Nyabikenke byuzuye hejuru ya 90% ariko ntibiratangira gufasha abagore bakeneye kubyara babazwe

Ibi bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 165 bacumbikiwe, byatanzwe na Perezdia wa Repuburika mu mwaka wa 1999 ubwo yasuraga ako gace, bikaba bizuzura neza bitwaye hafi miliyali umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka