Muhanga: Abafite inzu barasabwa kugenzura imyitwarire y’abo bacumbikira

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, burasaba abafite inzu bacumbikira abantu by’igihe kirekire (abapangayi), kumenya no kugenzura imyitwarire y’abaza gucumbika kugira ngo bafashe inzego z’umutekano gutahura amabandi, n’abandi bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano.

Abafite inzu barasabwa kugenzura imyitwarire y'abo bacumbikira
Abafite inzu barasabwa kugenzura imyitwarire y’abo bacumbikira

Bitangajwe nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira uwa 15 Mutarama 2024, abasore batatu bafatiwe mu cyuho batobora inzu y’umucuruzi mu Mudugudu wa Rutenga mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye.

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Rutenga butangaza ko mu masaha ya saa sita z’ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2023, ubwo irondo ry’umwuga ry’Umudugudu ryariho ricunga umutekano, ryumvise inyuma y’izu abantu bacukura.

Ubwo irondo ryatangiye kumva abarimo bacukuru inyuma mu gikari cy’inzu, bagerageza kuhagera basanga koko hari abasore batatu bacukura inzu, bagira ngo binjire ahacururizwa ibiribwa n’ibinyobwa (Alimentation), ariko batarinjira imbere irondo rihita ribafata.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rutenga, Maniraguha Jean Marie Vianney, avuga ko abafashwe ari abo mu Turere dutandukanye, kuko umwe ari uwo mu Karere ka Ngororero, undi akomoka i Rusizi, naho undi ni uwo mu Karere ka Muhanga, bakaba ngo umugambi wo kwiba barawugiye bari kumwe ahakinirwa imikino y’amahirwe.

Agira ati “Batubwiye ko umugambi wo kujya kwiba bawugiye bari mu nzu bakiniramo imikimo y’amahirwe, twabafashe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, bari bafite agafuni gasongoye bacukuzaga na ferabeto bakoreshaga”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana, avuga ko kuba abo basore barahuriye mu mujyi wa Muhanga bakamenyana, banakora umugambi wo kwiba bitafatwa nk’abagize agatsiko k’amabandi, kuko abantu bitwara kimwe ngo bashobora guhuzwa n’ibikorwa byiza cyangwa bibi.

Icyakora avuga ko abo basore bitaramenyekana niba babanaga mu nzu imwe cyangwa baturanye, ariko byumvikana ko bafite uko bamenyanye, bivuze ko abaturage n’abafite inzu zicumbikira abantu by’igihe kirekire, bakwiye kugira amakenga mu gutahura bena abo.

Agira ati “Tuributsa abagize Komite Nyobozi z’Imidugudu gukoresha neza ikayi y’abinjira n’abasohoka, abakira abantu mu ngo zabo na bo bakwiye kujya bibuka kujya kubanzuza mu Mudugudu, kugira ngo amakuru yabo amenyekane”.

Yongeraho ati “Abantu bafite amazu bakwiye kujya bagenzura imyitwarire y’abo bacumbikiye buri wese akaba ijisho rya mugenzi we koko, kubera ko niba umuntu afite abantu birirwa baryamye iwe badakora, nijoro bakabyuka nyir’ukubacumbikira akwiye kugira amakenga y’ikibatunze kandi abona barya badakora”.

Umujyi wa Muhanga ukunze kugaragaramo ubujura buciye icyuho, aho inzu zitoborwa ibintu bikibwa, abantu bambura abandi babashukashutse (abatubuzi), n’abambura abantu ku mihanda ku ngufu, ibyo byiciro byose bikaba biba bifite aho bicumbikiwe mu ngo z’abaturage, ari na yo mpamvu bakwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka