Muhanga: Abacuruzi b’imboga n’imbuto barishimira ko ibicuruzwa byabo bitacyangirika

Abacuruzi b’imboga n’imbuto n’abacuruza inyama mu isokro rishya rya Muhanga, baravuga ko ibicuruzwa byabo bitacyangirika, nk’uko byari bimeze bakiri mu gice cyo hejuru mu nyubako y’iryo soko, kuko ubu bimuriwe mu nyubako yo hasi.

Imbuto zangirikaga kubera ubushyuhe ubu byararangiye
Imbuto zangirikaga kubera ubushyuhe ubu byararangiye

Abo bacuruzi bavuga ko usibye kuba barimuriwe mu gice cyo hasi, ibicuruzwa bikaba bitacyangirika, banorohewe n’imvune bagiraga yo kuzamura imizigo yabo mu gice cyo hejuru, kandi ko n’abaguzi batacyinubira kuzamuka hejuru bajya guhaha.

Ubusanzwe inyubako y’isoko rya Muhanga ifite amagorofa ane, kandi abacuruza imboga n’imbuto ndetse n’inyama bari barashyizwe mu gice cyo hejuru gihera, aho hakarangwa n’ubushuhe bwinshi ku buryo abacuruzi wasangaga bataka kwangirika kw’ibicuruzwa byabo.

Nyuma yo gusaba ko bakwimurirwa mu gice cyo hasi, abikorera bo mu Karere ka Muhanga bubatse irryo soko basanze bigoranye, kuko imyanya yo hasi yari yaramaze gushyirwamo abandi bacuruzi, hafatwa umwanzuro wo kububakira indi nzu bacururizamo mu gice cyari cyasigaye hasi.

Mu isoko ry'imboga n'imbuto harisanzuye
Mu isoko ry’imboga n’imbuto harisanzuye

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko byatunguranye guhita bongera gutangiza indi nyubako yatwaye asaga miliyoni mirongo itatu, zahise ziyongera ku gaciro k’isoko ryari rimaze kuzura, icyakora nawe akaba yishimira ko noneho abakiriya babo banyuzwe.

Agira ati “Uwashoye aba ashaka kunguka, kandi ntiyakunguka atabonye abakiriya. Iyo abakiriya batishimiye serivisi bahawe ntabwo bakora neza, ubwo natwe twaba tutakibonye inyungu, ubwo iterambere ryaba rididndiye, ariko ubu bameze neza bishimiye kuba ibicuruzwa byabo bitacyangirika”.

Umwe mu babyeyi bacuruza imbuto n’imboga, avuga ko agicururiza hejuru, birirwaga bavangura ibyaboze n’ibikiri bizima kandi bagahomba, ubu bikaba bifite umutekano.

Imbuto ntizicyangirika
Imbuto ntizicyangirika

Agira ati “Amatunda, intoryi, urusenga, puwavuro n’imiteja, ntabwo bicyangirika, turishimra ko ibyacu noneho bifite umutekano, mbere wasangaga byahishije tugahomba, ubu nta kibazo dufite”.

Undi mubyeyi ati “Icyiza ni uko ntakiruha nzamuka iriya hejuru, ndanashaje, ariko hano mpagera bitangoye. Abakecuru n’abasaza bagera hano, n’amafaranga twizeye ko tuzayabona, Imana ihe umugisha abadukuye hariya hejuru”.

Abacuruzi b’inyama nabo bavugaga ko kuzamura imifuka y’inyama no kunoza isuku byari ingorane, ariko nyuma yo kwimurwa batangiye kumva batekanye kuko wasangaga n’igiciro cyo kuzuriza kiri hejuru, ubu kikaba cyaragabanyutse.

Abacuruza inyama nabo bishimiye gukira imvune zo kuzizamura mu isoko
Abacuruza inyama nabo bishimiye gukira imvune zo kuzizamura mu isoko

Umwe muri bo ati “Aha twimukiye tuhamaze iminsi ibiri, biratworoheye kugeza inyama hano ntabwo ari kimwe no hejuru, harimo impinduka abakiriya baraza kugura bativovota ko bagowe no kuzamuka. Igiciro cyo kuzizamura cyari 500Frw ku mufuka, none ubu ni 100Frw, urumva ko byoroshye, abafite ubumuga ntibazamukaga, abakecuru ntibazaga ariko ubu barisanga”.

Umuyobozi wa PSF mu karere ka Muhanga avuga ko igice cyo hejuru ahimuwe abacuruzi b’imboga imbuto n’inyama, ubu hagiye gushyirwamo ibyumba by’abashaka kuhakorera n’ibiro, cyangwa hagashakirwa ibindi byahakorerwa kandi abahifuza bashobora kwegera PSF, bakumvikana uko bahakodesha.

Inyubako nshya basigaye bacururizamo
Inyubako nshya basigaye bacururizamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka