Muhanga: Ababyeyi bizihizanyije Noheli n’abana, uba n’umwanya w’imihigo

Ababyeyi bo mu Karere ka Muhanga bemera ivuka rya Yezu, bahamya ko kwizihiza Noheli bari kumwe n’abana babo, ari umwanya wo guhigura imihigo bahize yo gutsinda neza, no gukomeza intambwe idasubira inyuma.

Abana bishimiye ibyicungo bishya bitari bimenyerewe i Muhanga
Abana bishimiye ibyicungo bishya bitari bimenyerewe i Muhanga

Ababyeyi bavuga ko kugira ngo umwana abasheshe guhuza n’umubyeyi, bisaba kumuha umwanya uhagije, kandi ko bidakunze kubaho kuri bose, bityo ko umunsi mukuru wa Noheli ari umwanya mwiza wo kuganira n’umwana, no gutanga ibyishimo umwana aba akeneye.

Manzi Jean watembereje umwana we w’umukobwa w’imyaka itatu, mu bikinisho bya Hotel Saint-André Kabgayi, avuga ko umwana ari umutware kandi ko kumuha umwanya wo kumva amarangamutima ye, bifasha kumushyira ku murongo no kumuhana, cyangwa ukanamushimira ibyo yakoze mu mwaka wose ushize, mugahana n’amasezerano y’uko azitwara umwaka utaha.

Agira ati "Nk’ubu abana baje hano mu myicungo ntabwo bisaba ibintu byinshi, bisaba gusa kuba wowe mubyeyi uhari akakubona, akagusaba icyo ashaka ukakimwemerera nawe ukamusaba icyo ushaka, nko gutsinda neza no gukomeza kugira ikinyabipfura".

Ababyeyi baboneye umwanya abana babo
Ababyeyi baboneye umwanya abana babo

Marie Solange Niwemwiza na we watembereje abana babiri kwidagadura, avuga ko umwana we yabaye uwa mbere mu gihembwe cya mbere, kandi ko kumuhemba atari ukumugurira imyenda gusa, ahubwo no kumuha umwanya agatembera agahura n’abandi bana, bituma akomeza kugira ishyaka ryo gutsinda ngo ajye akomeza guhembwa.

Agira ati "Nk’uyu wanjye yabaye uwa mbere, kumuhemba nta kundi ni ukumuzana hano akidagadura, biramuha umwete wo gukomeza gutsinda neza. Musaza we yahisemo kujya koga muri piscine uyu we ahitamo imyicungo, bose ni amasezerano tugirana ko bazamura ibipimo by’imitsindire, ni Inyungu kuri njyewe kuko umwana ahita akora atikoresheje nawe ugacungira hafi ukamuherekeza bikagenda neza".

Umuyobozi wa Hotel Saint-Andre Kabgayi Padiri Niyonagira, avuga ko mu rwego rwo gushyigikira uburezi bufite ireme, nk’uko biri mu ntego za Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, bahisemo gushyiriraho abana aho kwidagadurira, mu myicungo kugira ngo ababyeyi bashaka gutembereza abana babashe kubona aho babajyana, dore ko mu mujyi wa Muhanga ibyo bikoresho nta byari bihari.

Agira ati "Ibikoresho nk’ibi ntaho wari kuba wabisanga muri uyu mujyi, byatumaga rero abana batabona aho bidagadurira, ariko ubu ababyeyi babona aho bazana abana bakagirana ibihe byiza bakaganira bakaruhuka mu mutwe, bigatuma umwana aruhuka akazasubira ku ishuri nta kibazo cyo kwigunga afite, agakurikira neza amasomo".

Muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, mu mujyi wa Muhanga harangwa umutekano, aho bakomeje kwizihiza ibirori byabo mu miryango, cyangwa ahandi bafatira ibyo kunywa no kurya, kandi abantu bigaragara ko bakomeje kugira ibihe byiza dore ko n’ibiciro by’ibihahwa ku masoko bitazamutse cyane, kuko henshi heze ibishyimbo, ibigori n’amashaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo Yezu yavutse le 25 December.Ahubwo wali umunsi mukuru w’ikigirwamana cy’i Roma.Igitangaje,nuko usanga abatemera Yezu,urugero abashinwa n’abasilamu bizihiza Noheli.Yabaye umunsi wo kwishimisha gusa kandi abantu bagakora ibyo Yezu yatubujije kuli uwo munsi.Ngizo impamvu abakristu nyakuli batajya bizihiza Noheli.Ikindi kandi,ntabwo abigishwa ba Yezu bizihizaga Noheli.Abayizanye,nukuvuga kiliziya gatulika,binyuze kuli Roman empire,batangiye kwizihiza Noheli le 25/12/336.Ariko nyine ni ikinyoma kidashingiye kuli bible.

munyempama yanditse ku itariki ya: 26-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka