Muhanga: 15 bakekwaho ubujura n’urugomo batawe muri yombi
Kuri uyu wa 03 Kanama 25, mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye Akagari ka Gifumba mu midugudu ya Rugarama na Gifumba, ku bufatanye n’inzego z’ibanze, abaturage na Polisi bafashe itsinda ry’abantu 15, barimo abagabo 13 n’abagore babiri.

Abafashwe bakekwaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage, aribyo ubujura aho bitwikira ijoro bagatega abaturage bakabambura, gutobora inzu bakiba n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Abagore babiri bafashwe bakekwaho gucumbikira abo bagabo b’ajura no kubika ibintu byibwe, abafashwe bose bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, Ubugenzacyaha bukaba bwatangiye iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanazi Hassan, avuga ko kugira ngo abo bantu bafatwe bose byaturutse ku makuru, bamwe mu bagiye bafatwa bagiye baha inzego z’umutekano, kuri ibyo byaha bakekwaho.
Agira ati "Iyo dufashe bamwe ni bo bagenda banatubwira abo bakorana, abo bafatanyije kwiba na bo tukabafata, bakatubwira n’abo bahohoteye. Bariya bagore bo ni abasanzwe bicuruza ni bo babikaga ibyibano, bikazahava bijyanwa kugurishwa, ubu rero iperereza rizatwereka n’abagiye babigura".
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo isaba abacumbikira abantu, kwita ku kumenya aho baturuka n’ibyo bakora, kuko usanga ayo makuru yafasha mu kumenya abafite imyitwarire itari myiza.

Polisi kandi irashimira abafatanyabikorwa bakomeje kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe, ikanibutsa abakomeje kugira imyunvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage guhinduka, bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko, bitabaye ibyo baributswa ko Polisi itazabihanganira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|