Mugomba kwirinda gukora mugamije ikijya mu nda gusa - Prof Shyaka
Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, Prof Shyaka Anastase, yasabye intore z’Abanyamakuru gukorana umwuga wabo umutima nama, birinda gukora bagamije indonke gusa, icyo mw’itorero bita kuba Mitima Nda.

Yabitangarije mu muhango wo kwakira izi ntore no kuziha icyivugo, wabereye mu kigo cy’igihugu gitoza umuco w’ubutore giherereye i Nkumba mu karere ka Burera, kuri uyu wa 23 Mata 2017.
Izi ntore zari zimaze iminsi ine zitozwa umuco w’ubutore wo gukunda igihugu, kugikorera, kukitangira ndetse no kukirinda, zakiriwe mu zindi ntore zazibanjirije muri iri torero ry’abanyanyamakuru, zihabwa izina ry’Impamyabigwi mu Nkomezamihigo.
Prof Shyaka Anastase yasabye aba banyamakuru gukora batagamije indonke gusa, ahubwo bagakora bagamije kubaka u Rwanda rushya ndetse n’ iterambere rya Afurika nk’uko icyibugo bahawe kibisobanura.
Ati" Mugomba gukorana Umutima Nama muri byose, mukirinda kuba ba Mitima rwana basakuma ibyo babonye byose, cyangwa mukaba ba Mitima Nda bumva ko ikibanze kuri bo ari ikijya mu nda mbere y’ibindi."

Uwanyirigira Delucco Claudine uhagarariye izi ntore zahawe izina ry’Impamyabigwi (Intore yo ku mukondo), yatangaje ko banejejwe cyane no kwakirwa mu Ntore, anatangaza ko Intore zakiriwe mu Mpamyabigwi zitazatatira igihango cy’ubutore, ahubwo zizagira uruhare rukomeye mu kwimakaza iterambere ry’igihugu babinyujije mu mwuga bakora w’itangazamakuru.
Intore z’abanyamakuru ziri mu cyiciro cya Kabiri cy’Itorero Impamyabigwi zageze mu kigo gitoza umuco w’Ubutore ku itariki ya 19 Mata 2017. Zigizwe n’abagabo 111 n’abagore 38.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|