Mugomba kurindira Ubunyarwanda bwanyu mu kumenya amateka y’Igihugu - Mussa Fazil
Abayoboke b’ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), barasabwa kurindira Ubunyarwanda bwabo mu kumenya amateka y’ukuri y’Igihugu cyabo, kugira ngo buzabe bufite icyo bushingiyeho.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025, n’ubuyobozi bukuru bwa PDI, mu nama ngarukamwaka y’Inteko Nkuru y’Ishyaka, yibanze cyane ku kiganiro cyatanzwe na Perezida w’Ishyaka Sheikh Mussa Fazil Harerimana, cyagarukaga kuri Politiki yo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Sheikh Fazil yasobanuriye abayoboke ba PDI uko Politiki yo mu Karere yari imeze by’umwihariko mu Rwanda guhera mu 1959 kugera mu 1994, aho yari ishingiye ku ngengabitekerezo y’ivangura ry’amoko, amacakubiri n’amadini, ubwoko bumwe (Abahutu) bwarutishijwe andi.
Ibi byatumye bamwe bavutswa uburenganzira bwabo nk’abenegihugu, kugeza n’aho bifuje kubarimbura biciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi.
Nyuma yo kubona ko bidashobotse ko Abatutsi barimburwa ngo bashire, hatangiye Politiki yo kugoreka amateka kugira ngo bamwe batazamenya uko byagenze.
Aha niho uyu muyobozi yahereye asaba abayoboke ba PDI by’umwihariko urubyiruko, ko niba bakeneye kubaho no kugira ababakomokaho bazi abo ari bo, bakagombye kubikora ari abo ari bo (Abanyarwanda n’amateka y’ukuri y’u Rwanda).
Ati “Ntabwo waba uri Umunyarwanda utazi amateka y’ukuri y’u Rwanda, ugomba kuba Umunyarwanda birumvikana kubera ko uri Umunyarwanda, ariko kugira ngo Ubunyarwanda bwawe uburinde, ntuzaburindira gusa mu maraso n’uburenganzira, ugomba kuburindira mu kumenya amateka y’ukuri y’Igihugu cyawe.”

Arongera ati “Ayo mateka y’ukuri iyo bayavogera bagira ngo ntabeho, baba barimo kukwambura Ubunyarwanda bwawe bw’ubutaha, kuko buzaba budafite icyo bushingiyeho, buzaba budashingiye ku kuri kw’amateka yawe.”
Abayoboke ba PDI bashimiye Perezida Paul Kagame Imana yabahaye, kugira ngo arenge byinshi by’amarangamutima ya kimuntu, arebe ibikwiriye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Fazil ati “Imana ikomeze imurinde n’umuryango we, imujye imbere, imubere amaboko, intekerezo, imubere imfatabyemezo bikwiye nk’uko arimo kubigenza, ntibizagabanuke.”
Abayoboke ba PDI bavuga ko kuba Leta yagiyeho yarakoze ibishoboka byose kugira ngo yimakaze ubumwe bw’Abanyarwanda, ku buryo muri iki gihe bavuga ‘Ndi Umunyarwanda’, aho buri Munyarwanda ahabwa amahirwe kimwe n’undi hagamijwe iterambere ry’Igihugu, bibaha umukoro ukomeye wo kurinda ibimaze kugerwaho, by’umwihariko barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umunyamabanga Mukuru ushinzwe urubyiruko ku rwego rw’Igihugu muri PDI, Grace Ishimwe, avuga ko isura y’ejo hazaza h’Igihugu bayibona uyu munsi, binyuze mu mahirwe atandukanye bahabwa abubakamo ubushobozi.
Ati “Aka kanya ibyo turimo kwiga ni ugushyira imbere amahame ya ‘Ndi Umunyarwanda’, turimo gukora turi urubyiruko rutekereza kugira umuntu, guteza Igihugu cyacu imbere aho kugira ngo dushyire imbere iby’amoko, cyane ko nta nyungu bifite, twabonye aho byagejeje Igihugu cyacu, ingaruka ziragaragara n’uyu munsi tuzibamo. Ubu baradufasha guhagarara tukarwana n’izo ngaruka kandi tugategura Igihugu kizatubera cyiza n’abazadukomokaho.”

André Bumaya ati “Iyo ngengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ihagarare, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba nyinshi cyane, zirimo izo mu rwego rwa dipulomasi, politiki, ubutabera, kugira ngo duhangane n’abo bantu bashaka kudusubiza mu bihe bibi twavuyemo, twipakuruye, kandi tudashoboye kwemera gusubiramo nk’Abanyarwanda.”
PDI ni umwe mu mitwe 11 igize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), yemewe mu Rwanda.


Ohereza igitekerezo
|