Mugomba kuba amaboko yubaka ibiraro bihuza Abanyarwanda - Ngarambe uyobora CHENO

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe François, arahamagarira urubyiruko kwanga amacakubiri, bakarwanya bivuye inyuma urwango n’akarengane ako ari ko kose, ahubwo bakaba amaboko yubaka ibiraro bihuza Abanyarwanda.

Abana biga ku ishuri rya Nyange bibuka Intwari zababanjirije
Abana biga ku ishuri rya Nyange bibuka Intwari zababanjirije

Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo bari mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, ubwo ku ishuri ryisumbuye rya Nyange harimo kwizihirizwa ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange, wizihizwaga ku nshuro ya 28.

Ni munsi wizihizwa buri tariki 18 Werurwe, hagamijwe guha agaciro ubwitange buhebuje n’umutima ukomeye, byaranze abanyeshuri bigaga mu mwaka wa 5 n’uwa 6 mu 1997 ku ishuri rya Nyange, icyo gihe hari muri Komine Kivumu muri Purefegitura ya Kibuye.

Mu ijoro rya tariki 18 Werurwe 1997, abacengezi binjiye mu kigo cy’ishuri bagera muri ayo mashuri basanga abanyeshuri barimo kwiga, babasaba kwitandukanya Abahutu bakajya uruhande rumwe Abatutsi kakajya ku rundi, kugira ngo bice abo bashakaga kwica bitabagoye, abanyeshuri barabyanga, basubiza abacengezi ko nta Bahutu cyangwa Abatutsi babarimo, kuko bose ari Abanyarwanda.

Abagizi ba nabi babonye ko banze kuva ku izima, babateramo za gerenade (grenade) banabarasa n’urufaya rw’amasasu, bamwe bahasiga ubuzima abandi barakomereka bikomeye, ku buryo hari abakuyemo ubumuga.

Ni abana bagaragaje umutima ukomeye, baba gihamya cy’umusaruro w’imbuto nziza z’inyigisho z’ubuyobozi bwiza bwa Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, bwari bumaze igihe kitari kinini cyane.

Ngarambe François uyobora CHENO
Ngarambe François uyobora CHENO

Kugeza ubu abariho ni 39 bakaba barashyizwe mu cyiciro cy’Intwari z’Imena, bakaba baribumbiye mu ihuriro (Association) yitwa ’Komeza Ubutwari’.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa CHENO, François Ngarambe, yahamagariye urubyiruko kwanga amacakubiri bakarwanya urwango n’akarengane.

Yagize ati "Rubyiruko mufite inshingano zo gukomeza kubaka Igihugu cyacu, mukoreshe ubumenyi n’impano zinyuranye mufite, mushake ibisubizo ku bibazo Igihugu cyacu kigenda gihura nabyo muri iki gihe. Mwitabire ibikorwa bishimangira iterambere ry’Igihugu binyuze mu murimo unoze, mwitabire guhanga udushya mu ikoranabuhanga, mumenye n’ibindi bikorwa byinshi bigira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda."

Yongeraho ati "Mugomba kwanga amacakubiri mukarwanya mwivuye inyuma urwango n’akarengane ako ari ko kose. Mugomba kuba amajwi yamagana ikibi icyo ari cyo cyose, mukaba amaboko yubaka ibiraro bihuza Abanyarwanda, aho kubaka inkuta zibatanya. Mu gihe twizihiza intwari zacu, dusubize amaso inyuma turebe ibyo twakora kugira ngo umurage w’intwari zadusigiye ukomeze kuturanga."

Phanuel Sindayiheba, umwe mu bigaga ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, akaba n’umuyobozi wa Komeza Ubutwari, avuga ko abacengezi babasabye ko Abatutsi bajya ukwabo n’Abahutu bakajya ukwabo, bakabyanga ku buryo byabaviriyemo guterwa za gerenade no kumishwamo urufaya rw’amasasu bigahitana bamwe, abandi bagakurizamo ubumuga bukomeye.

Abanyeshuri bakinnye umukino werekana uko byari byifashe
Abanyeshuri bakinnye umukino werekana uko byari byifashe

Nyuma yo gutabarwa n’ingabo z’Igihugu, hari abavuwe ibikomere birakira, kuri ubu bakaba ari abagabo n’abagore b’Intwari z’Igihugu.

Sindayiheba ati "Turongera tugaragaze ko dufite icyizere mu buyobozi no mu ngabo z’Igihugu zahagaritse Jenoside, bakagarura umutekano wari warazahajwe n’intambara y’abacengezi. N’uyu munsi ya maboko aracyahari kandi mu gushima nk’Intwari z’Imena z’i Nyange, kuba Igihugu cyarabonye ko icyo gihango twagiranye n’u Rwanda kidakwiye guhagararira gusa ku kuba abanyeshuri, tukagirwa Intwari z’Imena, natwe ntabwo tuzatatira icyo gihango."

Bamwe mu rubyiruko by’umwihariko abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, bavuga ko ibyabaye kuri bagenzi babo bibaha isomo rikomeye, ryo kurwanya ikibi kabone n’iyo cyaba gishyigikiwe n’umunyembaraga.

Edison Dufitimana wo mu Karere ka Muhanga, wiga ku kigo cyabonetseho abanyeshuri bagaragaje ubutwari bwo kwanga kwitandukanya na bagenzi babo, kandi bashyizweho imbunda ariko bagahagarara mu kuri kwabo, avuga ko hari isomo bimwigisha.

Ati "Icya mbere binyigisha ni uguhagarara mu kuri kwanjye, nkareba icyiza, n’irinda ikibi. Ikindi kandi nkirinda icyo ari cyo cyose cyantandukanya na bagenzi banjye, nkibuka ko twese turi Abanyarwanda kabone n’iyo naba ndimo guterwa ubwoba.”

Amakaye yose abigaga mu wa gatandatu barimo kwigiramo icyo gihe
Amakaye yose abigaga mu wa gatandatu barimo kwigiramo icyo gihe

Uwitwa Odile Uwera ati “Nk’urubyiruko umukoro dufite ni ugutera ikirenge mu cy’intwari zatubanjirije, tukigiraho kubyo bakoze, kuko niba turi Abanyarwanda tugomba kumenya agaciro ko kwitwa Abanyarwanda, tukarebera ku byashyize. Tugomba gutera intambwe irushijeho, mu rwego rwo kugira ngo natwe tube twaba nk’izo ntwari zatubanjirije.”

Abanyeshuri bagabweho igitero n’abacengezi ku ishuri ry’i Nyange bari hagati y’imyaka 17 na 24, batandatu ni bo baguye muri icyo gitero muri iryo joro, Intwari z’Imena zarokotse icyo gitero mu 1997 bose hamwe bari 41, umwe yaje gupfa mu 2001 azize ibikomere yatewe n’igitero bagabweho, undi apfa mu 2018 azize uburwayi busanzwe, hakaba hasigaye 39.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye
Hari abanyeshuri babiri bashyinguwe ku ishuri bazize ibikomere batewe n'amasasu na gerenade
Hari abanyeshuri babiri bashyinguwe ku ishuri bazize ibikomere batewe n’amasasu na gerenade
Ikimenyetso cyo gushyira hamwe cyashyizwe kuri iryo shuri
Ikimenyetso cyo gushyira hamwe cyashyizwe kuri iryo shuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka