Mugina: Bamutekeye umutwe biyita abakozi ba Airtel

Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2012, abagabo babiri bataramenyekana babeshye umugabo witwa Munyarushyana Telesphore wo mu murenge wa Mugina mu kagali ka Kiyonza, maze bamutwara amafaranga miliyoni imwe.

Abo batekamutwe baje biyita abakozi ba sosiyete icuruza itumanaho rya terefoni zigendanwa na internet yitwa Airtel, maze bamubwira ko mu murima we bagiye kuhashyira umunara w’iyo sosiyete kuko ngo ariho heza maze bamusaba gusaba amafaranga yose ashaka.

Nkuko tubikesha abantu ba hafi kandi bavugana na Telesphore ubundi bita Rushyana, ngo abo bagabo bahise bigendera hanyuma bamusaba kubitekereza ho maze akababwira bidatinze.

Rushayana nawe ntiyatinze maze ababwira ko yabyemeye ndetse abaca n’amafaranga tutabashije kumenya umubare.

Nyuma yo kuzuza impapuro zose abo batekamutwe bazaniye Rushyana, bamubwiye ko amafaranga asaba ari menshi ariko ko niyemera kubaha akantu (amafaranga bita aya commission) bazabijyamo bigakunda kuko bafite ijambo muri Airtel bakaba aribo bashinzwe ibirebana n’iminara.

Rushyana wari utegereje kubona akayabo k’amamiliyoni ntiyatindiganyije kubemerera komisiyo y’amafaranga ahwanye na miliyoni. Nyuma abo batekamutwe bagarutse bamuzaniye amasezerano asinyaho na cheque iriho amafaranga ye, ariko bamubwira ko abanza akabishyura ayabo mbere.

Mbere yo kubaha ayo mafaranga, Rushyana yabanje kubaza umuntu yizeye ndetse wanabaye umuyobozi ku rwego rw’akarere maze amurebera niba iyo cheque ariyo koko maze nawe amwemeza ko abona ari cheque nzima, niko guha miliyoni abiyitaga abakozi ba Airtel.

Rushyana yaje kugira ingorane ubwo yajyaga kuri banki abo batekamutwe bari bamubwiye ko Airtel ikorana nayo maze agitanga cheque ngo ahabwe amafaranga umukozi wa banki ahita abona ko itabaho niko guhamagara polisi ihita imuta muri yombi.

Icyakora ku bw’amahirwe, uwo mugabo yaje kubona abantu bamutangira ubuhamya bw’ibyamubayeho maze polisi imurekura nyuma y’iminsi mike atanga ibimenyetso yari afite ubu abo batekamutwe bakaba bagishakishwa.

Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, abandi bagabo batatu bafatiwe mu cyuho mu karere ka Rulindo babeshya umusaza ko ari abakozi ba Airtel. Bari bamwemereye kumuha amafaranga miliyoni 35 ariko bamwaka commission y’ibihumbi 500.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 2 )

icyo nicyo cyaca ruswa ariko rero Aitel nibihagurukire kuko birayihesha isura mbi!!!!!! kuki buri teka bitwaza Aitel???

keza yanditse ku itariki ya: 11-12-2012  →  Musubize

YAZIZE GUTANGA RUSWA

RUSWA OYA yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka