Mu Rwanda ingo 98.2% zisezerana ivangamutungo risesuye

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu mwaka wa 2022, ingo 98.2% zasezeranye ivangamutungo risesuye mu gihe 0.3 aribo basezeranye ivanguramutungo.

98.2% bahitamo gusezerana ivangamutungo risesuye
98.2% bahitamo gusezerana ivangamutungo risesuye

Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 10 Kanama 2023, mu kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere no gutangiza Ukwezi ku Irangamimerere, ku rwego rw’Igihugu ukaba wizihirijwe mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyankenke, Akagari ka Butare.

Mu gutangiza Ukwezi k’Ubukangurambaga ku Irangamimerere, hakozwe ibikorwa birimo gufotora abana bageje igihe cyo gufata indangamuntu no gusezeranya imbere y’amategeko imiryango 20 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwera Parfaite, yishimiye kuba ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu karere ka Gicumbi, anahiga ko bazakora ibishoboka kugira ngo irangamimerere rinoge dore ko no mu myaka ibiri ishize aka Karere kaje mu twabaye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu kanahabwa igikombe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko kugira umwirondoro ari ikintu gikomeye ashishikariza urubyiruko kwitabira Ukwezi ku Irangamimerere bifotoza kugira ngo bahabwe irangamuntu.
Umwaka wa 2022 hashyingiwe ingo 35,529, aho abakobwa bashyigirwa bari munsi y’imyaka 30 mu gihe abahungu benshi bashyingirwa bayirengeje.

Ingo 98.2% zihitamo gusezerana ivangamutungo risesuye mu gihe 0.3% basezerana ivanguramutungo.

Kwandikisha abana bakimara kuvuka nabyo byarazamutse kuko byavuye kuri 84.2% mu mwaka wa 2021 bigera kuri 92.9% mu mwaka wa 2022.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikavuga ko byazamuwe no kuba abana bandikirwa ku mavuriro bakivuka cyangwa ku biro by’Akagari ku bavukiye mu ngo.
Umwaka wa 2022 havutse abana 341,122 barimo abahungu 172,540 n’abakobwa 168,582.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ivangamutungo risesuye ntiribaho.
Hari
1.ivangamutungo rusange
2.ivangamutungo muhahano
3.ivanguramutungo risesuye

Sahaha yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Mu itegeko numero 27/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, bavugamo uburyo butatu bw’imicungire y’umutungo abagiye gushyingiranwa bahitamo ari bwo bukurikira:
1. Ivangamutungo rusange
2. Ivangamutungo muhahano
3. Ibanguramutungo risesuye.

Ni byiza rero ko abantu bajya bakoresha inyito z’ubwo buryo uko bivugwa mu itegeko.
ubwo ndashaka kuvuga hariya bavuze ngo 98.2% basezerana ivangamutungo risesuye, aho kuvuga ivangamutungo rusange.
Murakoze

NIZEYIMANA Elie yanditse ku itariki ya: 11-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka