Mu Rwanda hatangiye gutunganyirizwa isukari irimo Vitamini A
Mu Rwanda hatangiye gutunganyirizwa isukari irimo vitamin A, yujuje ubuziranenge kandi ifunze neza mu buryo budashidikanywaho, kubera ko ibipimo biba byuzuye neza nk’uko bikwiye.

Ubusanzwe uretse kuba isukari imenyerewe mu Rwanda nta vitamini A ibamo ariko kandi ngo n’uburyo ifungwamo ntabwo buba bwizewe yaba ku bipimo byayo cyangwa se isuku yayo, bitewe n’ibyo igenda ifungwamo bitandukanye.
Kuri ubu isosiyete isanzwe ikora ibijyanye n’ubucuruzi bw’isukari yitwa Illovo, yazanye mu Rwanda isukuri bashyiramo vitamini A, bakanayifunga neza ku buryo uwayigura wese aba yizeye ubuziranenge bwayo.

Minisiteri y’ubucuruzu n’inganda (MINICOM), ivuga ko kuzana iyo sukari mu Rwanda ari kimwe mu bisubizo birambye, by’ikibazo cy’ibura ry’isukari gikunze kugaragara mu gihugu, kubera ko Illovo ari uruganda ruzwi kandi rukorera ahantu henshi ku isi, ku buryo nta washidikanya ku bushobozi bwarwo.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr. Jean Chrysostome NGABITSINZE, avuga ko aya ari amahirwe ku gihugu kubera ko iyo ibicuruzwa biboneka ari bike ari bwo ibiciro bizamuka, ku buryo kuyigira ari nyinshi hari icyo byongera mu igabanuka ry’ibiciro.

Ati: “Isukari ikorerwa mu Rwanda uyibarira hagati ya 10% na 15%, ariko nk’aha bafite 5000 birenga bya toni, bishatse kuvuga ko hari ikiyongereyeho, ubusanzwe ibyo abantu bakenera mu isukari tubibona byaturutse hanze, kumva ko twari dufite ubushobozi bwo kugira 15% by’ikorerwa mu gihugu, indi yose igaturuka hanze hafi 75%. Ubu rero, aba nabo ntibabuze nka 20% bakuyeho cyangwa 30%”.
Akomeza agira ati: “Turifuza ko mu gihe kizaza isukari dukeneye n’ubwo itakorerwa ahangaha n’ubwo na byo turimo kubitekerezaho, ariko byibuze ikenewe yaba iri hafi buri gihe, aho kugira ngo ishire, abantu bagende bayizane, kuko icyo gihe cyo kuyizana cyongerera abayishaka ibibazo”.

Umuyobozi Mukuru wa Illovo Sugar Kigali Consolate Karangwayire, avuga ko bashaka kugeza ku Banyarwanda isukari ifite ubuziranenge.
Ati “Turashaka kugeza ku Banyarwanda isukari ifite ubuziranenge, twari dusanzwe tuyizana, tuza gusanga igera ku bantu itujuje ubuziranenge, isuku cyane cyane.
Uko Illovo isanzwe ikora mu bindi bihugu, mu mabwiriza yabo bagomba gushyiramo vitamini A mu biryo, kugira ngo abantu babifata babone intungamuburi zikenewe, na hano aho twatangiriye gufunga ikilo kimwe cy’isukari, dusanga bikenewe ko n’Abanyarwanda iyo vitamini bayibona kuko ari ingenzi mu biribwa”.

Isukari ya Kigali Illovo Sugar ituruka mu bihugu bya Malawi na Zambia, yagezwa mu Rwanda ikaba ariho itunganyirizwa, igashyirwamo vitamini A, ndetse ikanafungwa neza mu buryo bugezweho kandi bwizewe, bituma iba yujuje ubuziranege.
Uruganda rw’isukari rwa Kigali Illovo Sugar rufite ubushobozi bwo kubika toni zirenga ibihumbi 5, zishobora kuziyongera mu bihe biri imbere.

Ohereza igitekerezo
|