Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha gutanga amakuru ku by’ubumenyi bw’isi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka (RLMUA), ku wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, cyatangije ku mugaragaro urubuga ruzajya rufasha mu gutanga amakuru atandukanye ku bijyanye n’ubumenyi bw’isi.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire

Ni urubuga rwakozwe n’ishami ry’ikoranabuhanga ritanga amakuru ku bijyanye n’ubutaka (GIS), rimaze imyaka isaga 10 ritangiye gukorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Uretse gucunga no kureba imikoreshereze y’ubutaka, ngo RLMUA ifite n’inshingano zo gukora amakarita y’amakuru ku byerekeranye n’ubumenyi bw’isi, ku buryo urubuga rwatangijwe ruzabafasha kubona amakuru bifashisha, ndetse n’andi ibindi bigo bya Leta na za Minisiteri bakenera bakazajya babihabona kuko byahurijwe hamwe kugira ngo byose bijye biboneka kuri urwo rubuga ruzajya ruba ruriho amakuru rwakuruye ku cyogajuru.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Esperance Mukamana, avuga ko mbere byagoranaga cyane kuba inzego zitandukanye zabona amakuru zifuza.

Ati “Ni yo mpamvu rero twubatse iyi ‘portal’, kugira ngo ifashe Abanyarwanda kubaha amakuru yerekeranye n’ubumenyi bw’isi, yakwifashishwa mu nzego zitandukanye, mu mirimo itanduknaye, ndetse kubona amakarita atandukanye. Binadufasha mu byerekeranye n’ibishushanyo mbonera, imikoreshereze y’ubutaka, ibyo byose rero bizadufasha ndetse bifashe n’inzego zitandukanye ku buryo izi data zose zishobora kubonerwa ahantu hamwe”.

Iryo koranabuhanga rizafasha ibigo ndetse na Minisiteri kubona amakuru akenerwa
Iryo koranabuhanga rizafasha ibigo ndetse na Minisiteri kubona amakuru akenerwa

Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya, avuga ko uburyo bushya buzatuma imikoreshereze y’ubutaka itungana kurusha uko byari bimeze, kubera ko umuntu wese utunze ubutaka cyangwa ushaka kubutunga azajya ajya kuri urwo rubuga ashakishe ubwo butaka icyo bwagenewe kugira ngo burusheho gukoreshwa neza hashyirwa mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize y’ubutaka.

Ati “Icyo bije gukemura ni uko ubundi umuntu yajyaga ashakisha amakuru mu nzego zibishinzwe, ariko ubu si ngombwa ko uva mu rugo iwawe igihe uzaba ufite murandasi (Internet), uzajya ushobora kwinjira kuri uru rubuga, ushakishe ikibanza runaka, ushyiremo nimero y’icyo kibanza, bakubwire imikoreshereze yacyo, bakubwire ibishobora kuhajya n’ibitemerewe kuhajya. Tuvuge niba inzu ari ifite etage eshanu, bakwereke bati iyo nzu ushaka kubaka aho ntabwo yemerewe kuri ubwo butaka”.

Ngo bizafasha Abanyarwanda kwiyobora mu igenamigambi n’iterambere ryabo batarinze guhaguruka ngo bajye mu nzego zibishinzwe no kuborohereza kubona serivise nziza banabigizemo uruhare.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, avuga ko kuba ibikorwa by’ikoranabuhanga birimo kugenda byiyongera ari byiza ariko kandi ngo ibigo bifite mu nshingano gutanga sirivisi za murandasi bimaze iminsi birimo gukosora ibitagenda.

Ati “Ibibazo biri mu buryo bubiri, ni ukugira ngo serivisi ijye iboneka ku baturage inoze, ibyo tujya twita ‘quality of service’, ariko n’ikindi gikurikiraho ni ukugira ngo ibiciro bijyanye n’izo serivisi z’itumanaho bishobore kuba byahendukira Abanyarwanda, kuko ibyo bihangano byose bigenda bikorwa biba bishaka ko baba bafite iyo serivisi ikarushaho kuboneka mu buryo bwihuse kandi bubanogeye ariko ikanabahendukira”.

Ni uburyo buzajya bwifashisha amakuru bwakuye ku cyogajuru
Ni uburyo buzajya bwifashisha amakuru bwakuye ku cyogajuru

Abanyarwanda barashishikarizwa gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kuko bworohereza ubukoresheje mu buryo butandukanye bitewe n’icyo ukeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se ubwo bimaze iki kwandika ibintu bingana gutya ntutubwire izina ry’urwo rubuga ?
Ex: www.....

Augustin yanditse ku itariki ya: 18-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka