Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya 73 y’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu iba ku wa 10 Ukuboza buri mwaka, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa Muntu na zimwe mu Nzego za Leta hatangijwe icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu kizarangira tariki 10 Ukuboza 2021.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro byo gutangiza icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro byo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge

Iki cyumweru giteganijwemo ibikorwa bitandukanye bizagaruka ku nsanganyamatsiko ku rwego rw’Isi igira iti “KURESHYA: Kugabanya ubusumbane, guteza imbere uburenganzira bwa Muntu” EQUALITY: Reducing inequalities, advancing human rights”.

Ibyo bikorwa bigamije gukangurira abantu ibikubiye mu itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa Muntu n’ibigomba gukorwa kugira ngo hirindwe ubusumbane mu burenganzira no mu cyubahiro n’ingaruka zabwo.

Mu kwizihiza iryo tangazo ku nshuro ya 73, Komisiyo yateguye ibiganiro bizahabwa abagize inama y’umutekano yaguye ku rwego rw’Intara zose bari kumwe n’abagize Komite ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’uturere ndetse na Komite z’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Imirenge y’Umujyi wa Kigali bibakangurira ibikubiye mu itangangazo mpuzamahanga y’uburenganzira bwa Muntu mu kurwanya ubusumbane mu burenganzira no mu cyubahiro; gutanga ubutumwa buzanyuzwa kuri Radio na Televiziyo ku ruhare rw’inzego mu kurwanya ubusumbane no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu.

Itangazamakuru rirasabwa gukomeza kuba umuyoboro mwiza wo gusakaza ibikorwa bizaba mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa Muntu, ribigeza ku baturage kandi ribakangurira gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa buri wese. Rirasabwa kandi gusakaza ibikubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu kugira ngo abantu barusheho kuyamenya no kuyubahiriza.

Inzego zitandukanye cyane izegereye abaturage zirasabwa kubahiriza inshingano zo kurinda uburenganzira bwa buri wese kandi zikihatira kurwanya ubusumbane ubwo ari bwo bwose muri serivisi zitanga, kugira ngo uburenganzira bwa Muntu bukomeze butere imbere.

Abaturarwanda barasabwa kugira uruhare mu kurinda no guteza imbere uburenganzira bwa Muntu harimo kugaragariza inzego zibishinzwe aho bwahutajwe, kandi bakuzuza inshingano zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uburenganzira bwa muntu ntibugurwa niyo mpamvu mu cyumweru nk’iki cyahariwe uburenganzira bwa muntu urwego rugishinzwe rwakabaye rusaba raporo mu nzego z’ibanze abazigezaho ibibazo igihe byatangiwe ibyakemutse n’ibyazinaniye berekana n’impamvu umuturage adiragira hatabuze ibisubizo kandi nta kindi bisaba kitari ukumuha ibyo yakabaye abona nta kindi kiguzi kidateganwa n’itegeko asabwa kuri iyo serivise.bityo byagabanya ruswa n’akarengane.kuko niba umuturage akeneye icyangombwa nta kindi gikenewe kitari ukukimuha kuko ni uburenganzira bwe ,nta mpamvu yo kugisiragiraho bimutesha indi mirimo n’ukimuhahe n’ukimuhaye ku gihe atamutinza ntacyo ahomba nibwo butabera .Murakoze Harakabahoubutabera burambye bukemurira ibibazo ku gihe kuko burya mbere y’igihe si igihr kandi na nyuma y’igihe si igihe kandi

HANYURWA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 9-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka