Mu Rwanda hasohotse iteka rya Minisitiri risobanura ibyo guhinga urumogi

U Rwanda rwatoye itegeko rishya rigenga ibijyanye n’ubuhinzi bw’urumogi rugenewe koherezwa mu mahanga, rugakoreshwa mu gukora imiti gusa.

Iteka rya Minisitiri ryasinywe na Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta, Johnston Busingye, ku itariki 25 Kamena 2021, risobanura uko ubuhinzi bw’urumogi rugenewe gukorwamo imiti buzakorwa, ndetse n’ingamba zijyanye no kugenzura ko nta warukoresha mu buryo rutagenwe.

Iteka rya Minisitiri no 003/MoH/2021 ryo ku wa 25/06/2021, ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, riteganya ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bigamije ikoreshwa ry’urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi.

Ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi bikorerwa mu bigo byigenga cyangwa ibigo bya Leta byabiherewe uburenganzira n’urwego rubifitiye ububasha kandi bigakorerwa aho ibyo bigo bikorera cyangwa ahandi hantu hemejwe n’urwego rubifitiye ububasha, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 3 y’iryo teka rya Minisitiri.

Ingingo ya 4 y’iryo teka igaragaza abemerewe uruhushya, “Umuntu wemerewe gukora ibikorwa biteganyijwe n’iri teka, ni umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi”.

Mu bwoko bw’impushya zitangwa harimo uruhushya rwo guhinga, icyemezo cyo gutumiza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa, icyemezo cyo kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice by’igihingwa biterwa.

Hari kandi uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibikomoka ku rumogi, icyemezo cyo gutumiza mu mahanga urumogi n’ibikomoka ku rumogi, icyemezo cyo kohereza mu mahanga urumogi n’ibikomoka ku rumogi. Icyemezo cyo kwandikisha urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe ndetse n’uruhushya rw’ubushakashatsi nk’uko bikubiye mu ngingo ya 5 y’iryo teka rya Minisitiri. Uruhushya ruteganywa muri iri teka, rumara igihe cy’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa.

Ingingo ya 18, 19 na 20 z’iryo teka, zisobanura ibijyanye n’ibihano bihabwa uwahawe uruhushya, nyuma ntiyubahirize ibiteganywa n’iryo teka. Mu bihano ahabwa harimo, guhagarika by’agatenyo uruhushya bikozwe n’urwego rubifitiye ububasha, mu gihe uwahawe uruhushya atubahirije ibitegangwa n’iryo teka, amategeko cyangwa amabwiriza bibigenga.

Uwahagarikiwe uruhushya by’agateganyo, ashobora gutakambira urwego rubifitiye ubushobozi mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, guhera igihe yamenyeshejwe icyemezo cyo guhagarika uruhushya by’agateganyo.

Iryo teka riteganya ko urumogi n’ibikomoka ku rumogi bikoreshwa mu buvuzi igihe byanditswe n’umuganga w’inzobere gusa.

Ibijyanye n’ingamba z’ibanze zirebana n’umutekano, ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, ngo aha Polisi y’u Rwanda gahunda y’umutekano kugira ngo iyemeze, iyo gahunda y’umutekano ngo iba igomba kuba igaragaza ko uwo ukora ibyo bikora azita ku ngamba zikurikira, hari ugushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri, kuba hari irondo rikorwa hagati y’ibyo bice bibiri by’urwo ruzitiro, gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.

Hari kandi gushyiraho amatara y’umutekano, kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano, iminara yifashishwa mu gucunga umutekano, uburyo bwo gutahura ibyinjiye mu buryo butemewe, icyumba cyo kugenzura itumanaho, ibimenyetso bimyasa n’ibindi nk’uko bikubiye mu ngingo ya 15 y’iryo teka rya Minisitiri.

Ibijyanye no gukurikirana ko ibisabwa byubahirizwa n’ubufatanye mu gucunga umutekano, bizakorwa n’ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, sosiyete itanga serivisi z’umutekano, Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, inzego za Leta zishinzwe gutanga impushya n’ibyemezo n’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

Bakurikirana ko ibisabwa mu rwego rw’umutekano byubahirizwa, bagahanahana amakuru kandi bagafatanya hagamijwe gucunga umutekano nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17 y’iryo teka rya Minisitiri.

U Rwanda nirutangira ubuhinzi bw’urumogi, ruzaba rwiyongereya ku bindi bihugu by’Afurika birimo Lesotho, Kenya, Zimbabwe, Maroc na Uganda, byo byatangiye kwinjiza amafaranga menshi aturuka kuri icyo gihingwa ngengabukungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka