Mu Rwanda harigwa igenamigambi rigamije guteza imbere abantu bafite ubumuga

Mu Karere ka Musanze ku wa Gatatu tariki 06 Mata 2022, hasojwe inama yateguwe n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCDP), igamije kunoza igenamigambi rizifashishwa mu mihigo u Rwanda rwahigiye mu nama mpuzamahanga igamije kurushaho guteza imbere abantu bafite ubumuga.

Bize ku ngingo zizifashishwa mu guteza imbere abantu bafite ubumuga
Bize ku ngingo zizifashishwa mu guteza imbere abantu bafite ubumuga

Inama mpuzamahanga yabereye i Londres mu Bwongereza muri 2018 yiswe ‘Global Disability Summit’, yahuje ibihugu binyuranye ku isi, aho yari igamije gutegura ingamba zinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda zirimo uburezi, umurimo, imibereho myiza, uburinganire (Gender) n’izindi.

Nyuma y’iyo nama, hakozwe isuzuma rigamije kureba aho imyanzuro yafatiwe muri iyo nama igeze, ari nabwo inzego zikorana n’abafite ubumuga mu Rwanda bitabiriye inama mpuzamahanga ya kabiri muri 2022, iherutse kubera muri Ghana no muri Norvège, iba hifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.

Iyo nama yasuzumiwemo aho imihigo yahizwe muri iyo nama yabereye i Londres muri 2018 igeze ishyirwa mu bikorwa, ifatirwamo izindi ngamba zizamura iterambere ry’abafite ubumuga.

Inama y’iminsi itatu yatangiye tariki 04 isozwa tariki 06, yabereye mu Karere ka Musanze, yari igamije gukora igenamigambi ry’uburyo imyanzuro yafatiwe muri izo nama mpuzamahanga ebyiri izashyirwa mu bikorwa, cyane cyane hagamijwe kunoza no gushyira mu ngiro amasezerano u Rwanda rwasinyiye i Londres mu rwego rwo kurushaho gushyira abafite ubumuga muri gahunda zinyuranye zibateza imbere.

Abitabiriye iyo nama, barimo abahagarariye inzego za Leta n’iz’abikorera, bishimiye ibyavuye muri iyo nama y’iminsi itatu, nk’uko babitangarije Kigali Today.

Surwumwe Jean Claude ushinzwe kunoza imishinga mu ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, ati “Muri aya mahugurwa y’iminsi itatu, twarimo tunoza uburyo bw’imihigo Leta y’u Rwanda yahize mu nama ya Global Disability Summit, yazashyirwa mu bikorwa”.

Arongera ati “Akazi twakoze katumye tureba ibikorwa Leta yazakora, kugira ngo imihigo Leta yiyemeje yo guteza imbere abantu bafite ubumuga, yazashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, tugasaba abantu bakora mu nzego zitandukanye za Leta barebwa n’iyi mihigo, kugira umuhate wo kuyishyira mu bikorwa bigatanga umusaruro”.

Nikodemu Hakizimana, Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, yavuze ko bishimiye kuba barebeye hamwe ibikorwa byazibandwaho, hashingiwe ku ngingo Leta yaba yaratanze n’ibyo izakorera abantu bafite ubumuga.

Avuga kandi ko bigiye hamwe ingingo ku yindi, n’ibyo basaba Leta gukora, kugira ngo bamenye neza ko umuntu ufite ubumuga agaragara muri gahunda zose za Leta, haba mu birebana n’ubuzima, uburezi, umurimo, kubakira ubushobozi imiryango y’abafite ubumuga, ingingo ijyanye n’ibiza n’izindi.

Hakizimana yavuze ko mu gihe izo ngingo zishyizwe mu ngiro, ufite ubumuga akibona muri izo gahunda, ihezwa ku bantu bafite ubumuga ryaba ryarangiye.

Ati “Iyi nama ni ingirakamaro, kuko mu gihe cy’imyaka itatu igiye kuza kugira ngo indi nama izaterane, igihe ingingo twigiye muri iyi nama zizaba zashyizwe mu bikorwa, izaba ari intambwe itewe. Abantu bafite ubumuga bazaba bashobora kwivuza neza, bazaba bashobora kwiga, bazaba babona umurimo, bazabona amafaranga bikure no mu bukene”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka