Mu Rwanda harabera amahugurwa ku ikoranabuhanga ryo gukumira inkangu

Mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, harimo kubera amahugurwa (Summer School) y’icyumweru, yiga uburyo hashyirwaho ikoranabuhanga ryifashishwa mu kurwanya inkangu hafatwa neza ubutaka.

Inkangu zibasira imisozi miremire
Inkangu zibasira imisozi miremire

Roberto Valentino wo muri Parma University, yabwiye Kigali Today ko amahugurwa ku nkangu ari ingirakamaro ku bihugu by’imisozi miremire birimo n’u Rwanda, ahagaragaye ikibazo cy’ubutaka butwarwa n’ibiza. Avuga ko intego nyamukuru ari ukongerera bumenyi impuguke mu by’ubutaka ubundi, hagamijwe gukumira icyatera ibyo biza byiganjemo inkangu.

Yavuze kandi ko muri ayo mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro tariki 12 Nyakanga akazasozwa tariki 16 Nyakanga 2022, arangira habonetse uburyo bwo guhererekanya ubumenyi ku bantu benshi hagamijwe gukemura ibyo bibazo by’ibiza, byugarije ubutaka mu bihugu binyuranye ku Isi.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’impuguke 60 ziturutse mu bigo binyuranye bifite mu nshingano ubutaka, barimo ba Engineers bashinzwe One Stop Center mu turere 30 tw’Igihugu, abakora mu kigo cyubaka imihanda (RTDA), abakora mu bigo bishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Autholity), MINEMA, Meteo-Rwanda, MININFRA, Rwanda Water Resources board, n’abandi baturutse muri Kaminuza zinyuranye zigisha ‘Civil Engineering’.

Eng Dushime Elicienne, Umukozi w’Akarere ka Kayonza ati “Aya mahugurwa yibanda cyane ku nkangu aje akenewe, kuko nk’uko tubizi mu gihugu cyacu mu gihe cy’imvura, hakunze kubaho ibice byibasirwa n’inkangu, bityo turimo kwigira hamwe igitera izo nkangu, n’uburyo twazikumira kuko zigenda zangiza ibikorwaremezo biba byakozwe”.

Arongera ati “Ni ikintu cyiza kizadufasha nk’abakozi bashinzwe ubutaka mu turere, kugira ngo tubashe kujya tubimenya kare tubikumire. Mu bice by’imisozi miremire kubera ubuhaname bituma inkangu zibaho, niyo mpamvu iki gikorwa cyiza cyateguwe kizadufasha kujya tubibona mbere y’uko iyo nkangu iba, aho kugira ngo tubikore byabaye ahubwo dushake ibisubizo mbere”.

Uwera Clautilde, Umwarimu muri IPRC-Musanze, aremeza ko ayo mahugurwa batangiye ajyanye no kureba ahagaragara inkangu mu bice by’u Rwanda n’impamvu zayo, arishimira ko bagiye kwiga mu buryo bwo kuyikumira mbere, biga uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha kurwanya inkangu.

Ati “Aya mahugurwa agiye kudufasha kumenya mu buryo bw’ikoranabuhanga bujyanye no kumenya amakuru ajyanye n’ubutaka, aho tuzajya tugendera kuri ayo makuru duhabwa n’iryo koranabuhanga hakamenyekana ahagiye kuba inkangu ikaba yakumirwa”.

Bamwe mu bayobozi batangije ayo mahugurwa
Bamwe mu bayobozi batangije ayo mahugurwa

Avuga ko batari bafite ubumenyi kuri iyo porogaramu igiye kwifashishwa, ati “Mu bigaragara nta bumenyi twari dufite kuri iryo koranabuhanga, twiteguye kuhavana ubumenyi buzadufasha mu gutegura igishushanyo mbonera cy’imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka, bikazafasha abaturage kumenya ahashobora guteza ibibazo haba mu mihingire haba no mu myubakire. Nkatwe abarimu ubu bumenyi tuzabugeza no ku banyeshuri twigisha”.

Eng Abayisenga Emile, avuga ko kuba aya mahugurwa yarateguwe hagamijwe kuganira ku bijyanye n’inkangu n’uburyo harwanya ibiza, ari uko basanze igihugu cy’u Rwanda kigizwe n’ubutaka bw’imisozi miremire, hakwiye kwigwa uko hakwirindwa ibiza bikomeje kwangiza ubutaka.

Yavuze ko ayo mahugurwa atanga icyizere mu kurwanya inkangu zugarije ubutaka ati “Dufite abarimu batatu bose bavuye mu Butaliyani buri muntu afite ibyo azahugura ariko byose bihurira ku kugira ngo abantu bamenye uburyo barwanya inkangu bagire n’ubumenyi butandukanye mu gupima ibyo biza. Igihugu cyacu kigizwe n’imisozi miremire niyo mpamvu abo twatumiye baturutse mu turere 30”.

Ni amahugurwa yitabiriwe n'impuguke zinyuranye mu by'ubutaka z'uturere tunyuranye tw'Igihugu
Ni amahugurwa yitabiriwe n’impuguke zinyuranye mu by’ubutaka z’uturere tunyuranye tw’Igihugu

Ni umushinga wateguwe na Kaminuza zinyuranye zirimo IPRC-Musanze, UTAB, INES-Ruhengeri, UR-CAVM na Kaminuza z’i Burayi zirimo iya Parma University yo mu Butaliyani, University y’ubumenyingiro ya Cologne mu Budage na Kaminuza y’ikoranabuhanga ya Liège mu Bubiligi.

Ni amahugurwa agamije gukumira inkangu
Ni amahugurwa agamije gukumira inkangu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka