Mu Rwanda harimo gutangwa urukingo rudasanzwe rw’imbasa

Muri gahunda yo kurinda abana indwara y’imbasa ikomeje kugaragara mu bihugu bimwe na bimwe bihana imbibi n’u Rwanda, harimo gutangwa urukingo rudasanzwe rw’imbasa, ku bana bakivuka kugeza ku myaka irindwi.

Ni mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Issa Ngabonziza, Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba biherereye mu karere ka Gicumbi, yavuze ko ku ikubitiro ibyo bitaro byatangiye guhugura Abakozi bashinzwe ubuzima bazifashishwa mu gutanga izo nkingo.

Yavuze ko urwo rukingo rudasanzwe, kuko hashize imyaka irindwi rudatangwa aho hatangwaga urukingo rw’igitonyanga ruhabwa umwana kuva avutse kugeza ku mezi 15.

Avuga ko kuba urwo rukingo rwongeye gutangwa, biri mu rwego rwo gukumira iyo ndwara y’imbasa ikomeje kugaragara mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda.

Ati “Harimo gukingirwa abana kuva ku bakivuka kugeza ku bafite imyaka irindwi, impamvu ni uko ari bo bafite ibyago byo kwandura iyo ndwara, kandi urwo rukingo rumaze igihe rudatangwa, noneho byongeye hakaba haragaragaye icyorezo cy’imbasa mu bihugu duturanye birimo u Burundi na Congo”.

Uwo muyobozi yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko icyo cyorezo kigera mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’abafatanyabikorwa barimo UNICEF na OMS, ngo bateguye ubukangurambaga mu gihugu cyose bugamije gukingira abo bana babarinda kuba bafatwa n’iyo ndwara.

Dr Ngabonziza, avuga ko iyo gahunda yo gukingira abana izakorwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 24 kugeza ku itariki 28 Nyakanga 2023, ikindi cyiciro kikazakorwa muri Nzeri.

Uwo muyobozi yavuze ko ibitaro bya Byumba byahuguye abakozi bazifashishwa muri iryo kingira, aho bahereye ku bakozi b’ibigo nderabuzima, nabo bakamanuka mu midugudu bagahugura Abajyanama b’ubuzima.

Yavuze ko muri uko gutanga urwo rukingo rw’imbasa rukozwe mu gitonyanga, abajyanama b’ubuzima ari bo basanga abaturage mu ngo.

Ati “Abajyanama b’ubuzima ni bo basanga abaturage mu ngo, buri mujyanama w’ubuzima afite ingo agomba kuzenguruka akingira abana, urugo ku rundi, aho asanze umwana uri muri iyo myaka igenewe gukingirwa, agahabwa urwo rukingo akandikwa ndetse bakandika no kurugi, mu kugaragaza ko abana bari muri urwo rugo bakingiwe”.

Arongera ati“Icyo dusaba abaturage, ni ukwakira abajyanama b’ubuzima ndetse no gutanga amakuru yizewe, abana bose bari muri icyo cyiciro ntibazacikanwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka