Mu Rwanda hagiye gushyirwa icyicaro cy’ihuriro rya za Laboratwari z’ibimenyetso bya gihanga

Nubwo Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) itaramara igihe kinini, ariko imaze kugera kuri byinshi kandi byo kwishimira. Iki ni kimwe mu byatumye u Rwanda rwemezwa nk’igihugu kigomba kubakwamo icyicaro gikuru cy’Ihuriro rya Afurika ku bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (African Forensic Science Academic - AFSA).

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Werurwe 2023, mu kiganiro RFL yagiranye n’itangazamakuru, ikiganiro cyibanze cyane ku nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiswe ASFM23 izahuriza hamwe inzobere mu gutanga serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, guhera ku wa Kabiri tariki 07-10 Werurwe 2023.

Biteganyijwe ko umuhango wo gutangiza ku mugaragaro icyicaro gikuru cy’Ihuriro rya Afurika ku bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (AFSA) ubera i Kigali ubwo mu nama ya ASFM23 iba irimo kuba ku nshuro yayo ya 10.

Icyicaro gikuru cya AFSA kigiye kubakwa mu Rwanda nyuma y’uko byemerejwe muri Afurika y’Epfo muri Mutarama, hagahita hanatorwa komite nyobozi iyobowe n’Umunyarwanda Caroline Kabayiza usanzwe ari umukozi wa RFL.

AFSA izafasha gushyiraho amabwiriza n’umurongo ngenderwaho kugira ngo bifashe ibihugu bya Afurika kugira imikorere imwe kuri za Laboratwari zabo z’ibimenyetso bya gihanga, inafashe mu gutanga amahugurwa hagamijwe kugira ubumenyi bumwe mu rwego rwo guhuza ibikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Charles Karangwa, avuga ko nubwo icyicaro cyayo kizaba kiri mu Rwanda ariko atari ngombwa ko abagize komite nyobozi bose bazaba bari mu Rwanda kubera ko bazajya bakorana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku buryo hari umusaruro u Rwanda ruyitezeho.

Ati “Twumva izadufasha kugera kuri byinshi, kugira ngo tugire imikoranire ihujwe kandi ishyireho amategeko n’amabwiriza ndetse inafashe kugira ngo tugere ku rwego rwemewe mpuzamahanga”.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyafurika w’Inzobere mu gutanga serivisi z’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga, Eze Uwom Okereke, avuga ko batekereje gushyiraho uru rwego kugira ngo rufashe abatuye umugabane wa Afurika kubona amahugurwa ahagije yo kubona no gushakisha ibimenyetso kubera ko buri rwego rukenera ibimenyetso byo kwifashishwa igihe bikenewe.

Uwom Okereke Eze
Uwom Okereke Eze

Ati “Iyi ni yo mpamvu AFSA yashyizweho kugira ngo dufungurire imiryango buri wese, ari na yo mpamvu abenshi mu bashinze uyu muryango abenshi ari abanyamuryango ba ASFM kugira ngo abantu bakomeze kugira amahitamo atandukanye, kubera ko kuba muri AFSA bidasaba gusa kuba umunyamuryango wa ASFM ahubwo gusa ikigamijwe ni uguteza imbere ibimenyetso bya gihanga mu nguni zose ku mugabane wa Afurika”.

Ni ku nshuro ya mbere inama ya African Society for Forensic Medicine and Scientific Practitioner (ASFM), igiye kubera mu Rwanda mu gihe ari ku nshuro ya 10 igiye kuba kuva uyu muryango wabaho.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’ibihugu 40 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika, u Burayi, Amerika ndetse na Aziya, abarenga 400 barimo abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye bakaba ari bo bamaze kwemeza ko bazayitabira.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka