Mu Rwanda abandi 17 bakize Coronavirus, abakize bose baba 42

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2020 hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus mu bipimo 901 byafashwe mu masaha 24 ashize. Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 127 (muri aba 42 barakize, hakaba harimo 17 bakize mu masaha 24 ashize).

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko uwo muntu umwe byamenyekanye ko aherutse kugirira ingendo mu mahanga.

Iryo tangazo rivuga ko uwo wagaragaweho Coronavirus yahise ashyirwa mu kato, hakaba hakomeje ibikorwa byo gushakisha abantu bose bahuye na we kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka