Mu myanzuro 95 yo mu mwiherero w’abayobozi bakuru mu mwaka ushize itaragezweho ni ine

Bimwe mu byagaragajwe mu mwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru b’igihugu, harimo n’imyanzuro y’umwiherero wabaye umwaka wa 2012, aho bagaragaje ko itarabashije kugerwaho ari imyanzuro ine.

Umwanzuro wa mbere mu itarabashije kugerwaho ni ukugeza amashanyarazi ku baturage benshi mu gihugu ndetse n’izindi ngufu zirimo biyogazi n’imirasire y’izuba.

Iki akaba ari n’ikibazo gihangayikishije abaturarwanda batari bake kuko nubwo Leta ikomeje kugeza amashanyarazi henshi mu gihugu, abatari bake baranenga ko n’abayafite kuyabona bibabera ikibazo gikomeye kubera iburya ryayo rya hato na hato.

Umwanzuro wa kabiri utabashije kugerwaho ni ugutura ku midugudu nabyo bitagezweho nk’uko bari biyemeje kubikora.

Imidugudu iracyari ikibazo kuko nayo iri mu bisaba ubushobozi buhambaye kuko abaturage batari bake cyane cyane abatuye mu turere tw’imisozi miremire, batuye amanegeka; aba bose bagomba kwimurwa aha cyane ko hari n’abatuye ahashobora kuhasiga ubuzima hatagize igikorwa.

Imidugudu ni gahunda ya Leta kandi hari gahunda ko mu mwaka wa 2017, abaturarwanda 70% bazaba bari mu midugudu naho abasigaye 30% bakaba bari mu mijyi.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye umwiherero wa cyenda w'abayobozi bakuru.
Bamwe mu bayobozi bitabiriye umwiherero wa cyenda w’abayobozi bakuru.

Umwanzuro wa gatatu utaragezweho ni uwo gukuraho amabati azwi ku izina rya “fibro-ciment”. bivugwa ko ashobora gutera indwara. Iki kikorwa ngo nticyagenze neza kubera ikibazo cy’ubushobozi bwabaye buke bwo gukuraho aya mabati bivugwa ko atera indwara ya kanseri.

Gukura ayo mabati ku nyubako bisaba ibikoreho byabugenewe byo gukoresha kugirango uyakuraho atamugiraho ingaruka. Hakaba hagomba no gushakwa aho akuweho yajugunywa kuburyo butatera ingaruka ku kiremwa muntu.

Kuvana amabati ya fibro-ciment ku nyubako za Leta ngo byagombaga gutwara amafaranga miliyari 10.

Umwanzuro wa kane nii urebana n’imicungire idahwitse y’imirimo. Muri uyu mwanzuro hagaragazwa ko hari ubwo hakorwa kontaro z’abakozi cyangwa za ba rwiyemezamirimo nabi; ibi bikaba bikunze guteza ikibazo gikomeye mu mirimo myinshi.

Iyi kandi ni n’intandaro yo kudindira mu iterambere kuko imirimo myinshi ipfa cyangwa ikadindira.

Ba rwiyemezamirimo bakunze kuvugwaho ubunyangamugayo buke aho ngo bamwe bashyira umukono ku makontaro y’aho biyemeje gukora banashaka ababunganira mu mategeko kuko baba batubahirije ibyo bemeranijwe cyangwa bateganya ko bitazabyubahiriza kubera inyungu zabo.

Umukuru w’igihugu yasabye abayobozi ko bashishikariza ba rwiyemezamirimo kujya barangwa n’ubunyangamugayo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntanga amanota nabaha 80% kuko urebye muri rusange mwageze kuri byinshi mwari mwateganyije,ibindi ni imbogamizi zitabaturutseho,kandi nizera ko nazo muzazirenga kubera ubushake mufite.Mukomereze aho turabashima cyane

mukama yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Ibyagezweho ni ibyo kwishimirwa,naho ibi bitagezweho tukareba impanvu zabiteye tukazikosora. uretse ko tutanakwirenganya turebye imiterere y’ibyagombaga gukorwa,nko kugeza ingufu ku baturage,hari byinshi byagezweho muri uru rwego nko kugeza ibikorwaremezo henshi,ari nacyo kigoranye,ibindi ndemera ko bizakorwa gahorogahoro uko ubushobozi buzagenda buboneka.

gabriel yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka