Mu myaka itatu ishize hasambanyijwe abana 13,646 – RIB

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuva mu mwaka wa 2019-2021, iragaragaza ko ibyaha byo gusambanya abana bikomeje kuzamuka, aho muri iyo myaka itatu byagaragaye ko abana 13646 basambanyijwe.

Abanyeshuri bitabiriye ibiganiro ari benshi
Abanyeshuri bitabiriye ibiganiro ari benshi

Ni ibyatangarijwe mu bukangurambaga bwa RIB bwatangirijwe mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022 ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, bukazakorerwa mu mashuri yisumbuye, mu rwego rwo gukumira ibyaha byiganjemo ibyo Gusambanya abana, Gucuruza abantu, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha by’ingengabitekerezo iganisha ku bikorwa bw’ubutagonjwa n’iterabwoba.

Muri ubwo bukangurambaga mu nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byibasiye urubyiruko”, Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB, yagaragaje raporo yerekana uburyo ibyaha byo gusambanya abana bikomeje kwiyongera.

Yavuze ko ubwo bukangurambaga bukorerwa mu mashuri yisumbuye mu gihugu hose, bugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ibyo byaha no kwirinda kujya mu bikorwa bishobora kongerera ibyago abana basambanywa, dore ko byagaragaye ko abana bibasiwe ari abari mu cyiciro cy’imyaka 15-17.

Dr Murangira, yagaragaje uburyo amadosiye y’abasambanya abana akomeje kwiyongera uko imyaka igenda ishira, yerekana imiterere y’icyo cyaha mu myaka itatu ishize.

Yagize ati “Mu myaka itatu amadosiye yakiriwe ni 12840, aho muri 2019 hakiriwe amadosiye 3433, muri 2019-2020 hakiriwe 4077, mu gihe muri 2020-2021 amadosiye yari 5330, bigaragaza ko yiyongereye ku kigereranyo cya 55.2%.

Dr Murangira yavuze ko abana basambanyijwe bakomeje kuba benshi kurusha abasambanyije, Ati “Abana basambanyijwe ni 13646 mu gihe abasambanyije ari 13485, iyo urebye iriya mibare irimo ikinyuranyo aho usanga umubare w’abasambanyijwe ari benshi ku basambanyije, bivuga ko umuntu umwe yasambanyaga abana barenze umwe, ni ibintu bidakwiye kwihanganirwa”.

Abana bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, abandi barabazwa, 10 basubije neza barahembwa
Abana bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, abandi barabazwa, 10 basubije neza barahembwa

Muri ubwo bukangurambaga, hagaragayemo ubuhamya bw’abantu bishoye mu biyobyabwenge bibagiraho ingaruka zinyuranye mu buzima bwabo.

Umwe mu basore bishoye mu biyobyabwenge (urumogi), yavuze ko ubwo yari umunyeshuri yashutswe na bagenzi be batangira kumujyana mu ngeso mbi zo kunywa urumogi.

Avuga ko bagiye bamushuka akabananira ariko umunsi umwe bamuhatira gusomaho gake, ahita atangira kuba imbata yarwo, ku bireka biranga kugeza ubwo ataye umutwe ishuri riramunanira, ajya mu bucuruzi bwarwo.

Ngo yaje gufatwa ajyanwa Iwawa amarayo umwaka, ari nabwo kuva icyo gihe yatangiye kugarura ubuzima, akaba yicuza igihe yataye ari mu biyobyabwenge.

Hatanzwe n’ubuhamya bw’icuruzwa ry’abantu, aho umwe mu bagore yagaragaje uko yagiye muri Aziya yijejwe akazi, ariko agezeyo yisanga mu bikorwa by’akazi k’ubucakara n’iyicarubozo, aho yakoreshwaga amasaha 24/24, ibyo ngo yabitewe n’imyumvire y’uko hanze ariho hari ubuzima.

Ati “Akazi kanjye kakimara guhagarara ndetse n’ak’umugabo wanjye, umwe mu nshuti zanjye uba hanze yarampamagaye ambwira ko hanze y’u Rwanda hari akazi gahemba neza. Nambyumvise vuba nsiga abana banjye batatu ngeze muri Kenya, bambwira ko ngomba kujya gukora muri Alimentation muri Koweït”.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi banyuranye
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye

Arongera ati “Ariko nkimara kurira indege nerekezayo, natangiye kugira ubwoba, mbona mu ndege abantu bose ni ba nyamwigendaho, nareba uko abandi barimo kugura ibyo kurya mu ndege njye inzara yanyishe maze iminsi ibiri ntarya, ntangira kwibaza ibyo ngiyemo”.

Avuga ko akimara kugera muri Koweït, yabonye abandi baza kubafata ariko we yisanga asigaye ku kibuga cy’indege, ahamagaye abari bamutumyeho bamwijeje akazi atungurwa no gusanga bagiye kumukoresha ubucakara, aho batahabwaga agaciro.

Ati “Abirabura baratwanze, kugeza ubwo babanje kudutera igishinge ngo tutabatera indwara, batunyuragaho ubona bafunze amazuru ngo turabanukira, namaze iminsi isaga 10 ntarya, nkora amanywa n’ijoro. Wateka ntugire uburenganzira bwo kumva ko n’umunyu urimo, ahubwo bakatujugunyira bya bindi basigaje batayemo serviette n’indi myanda”.

Guverineri Nyirarugero Dancille
Guverineri Nyirarugero Dancille

Ni ubukangurambaga abana bishimiye, bavuga ko bungutse byinshi aho banahawe umwanya babaza ibibazo binyuranye, basobanurirwa byinshi kubyo bajyaga bibaza ku bijyanye n’ihohoterwa, ndetse bagirwa n’inama yo kurirwanya.

Uwitwa Eza Grâce, ati “Twamenye ko umuntu adakwiye kwihererana ikibazo mu gihe ahohotewe, twamenye ko tugomba gutanga amakuru ku gihe ariko nk’umwana w’umukobwa ugomba kunyurwa n’ibyo ufite, ukanyurwa n’ibyo ababyeyi bawe baguha ntujye gushakisha ibindi ahandi ku bantu utizeye, ukamenya kugira amakenga”.

Gakunzi Irené ati “Muri ibi biganiro twahawe twiyongereye mu bumenyi bwo kwirinda ibyaha bikorerwa mu Rwanda, ndetse twumva ko tugomba gutanga amakuru kugira ngo bafashe ukorewe icyaha. Ibyaha batubwiye turabibona cyane cyane iyo twagiye mu biruhuko, twiteguye gufasha inzego zishinzwe umutekano, mu guhashya bimwe mu byaha cyane cyane ibikorerwa abana”.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’Umunyamabanga mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga wagarutse ku ntego RIB ifite muri ubwo bukangurambaga, yo gukumira ibyaha byiganjemo ibyo gusambanya abana, gucuruza abantu, ibiyobyabwenge n’ingengabitekerezo iganisha ku bikorwa by’ubutagonjwa.

Yagize ati “Ikiremwamuntu niko giteye, abantu ntabwo ari Abatagatifu, iyo wigisha ugabanya umubare w’abagwa mu byaha, niba ari abantu ijana urigisha hagasigara 20, bagenda bagabanuka uko ubegera ukabigisha ububi bw’icyaha. Nk’aba bana hari byinshi batahanye mu gukumira ibyaha bibakorerwa, intego dufite muri ubu bukangurambaga mu mashuri, ni ukugira ngo abantu bamenye uburyo bwo gukumira ibyaha kuko abenshi byagaragaye ko babijyamo kubera ukutamenya”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko kuba intara ayoboye iza ku mwanya wa mbere mu kugira ibyaha bike, ibanga ari imikoranire myiza n’inzego zinyuranye, binyuze mu nteko z’abaturage, mu itangazamakuru n’ibindi.

Asaba abantu mu ngeri zinyuranye baba abana, urubyiruko n’abakuru, guhagurikira kurwanya ibyaha kuko bidindiza umudendezo w’abaturage n’iterambere ryabo, yibutsa urubyiruko ko arirwo mbaraga z’igihugu, aho yasabye abanyeshuri kumenya neza ibyaha bibakorerwa, ingaruka zabyo no kumenya amayeri n’ibyo babashukisha, baharanira gutangira amakuru ku gihe.

Abana 10 basubije neza ibibazo babajijwe, RIB yabageneye ibihembo binyuranye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka