Mu myaka itanu u Rwanda ruzahanga imirimo mishya 1,250,000

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko mu myaka itanu u Rwanda ruzahanga imirimo mishya ibyara inyungu ingana na 1250,000.

Mu myaka itanu u Rwanda ruzahanga imirimo mishya 1,250,000
Mu myaka itanu u Rwanda ruzahanga imirimo mishya 1,250,000

Yabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategekoimitwe yombi, tariki 12 Kanama 2025 ubwo yabagezagaho gahunda ya Guverinoma ya 2024-2029.

Yagize ati “Muri iyi myaka itanu, intego ni uguhanga imirimo mishya ingana na 1,250000. Ni ukuvuga ko hazahangwa nibura imirimo 250,000 buri mwaka”.

Kugira ngo ibi bizagerweho, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko hazatezwa imbere gahunda yo kwihangira imirimo, no kubona serivisi zitandukanye harimo serivisi z’imari, iz’ubujyanama mu by’ubucuruzi, iz’imbuga zamamarizwaho ibicuruzwa ku bigo bito n’ibiciriritse by’abikorera, bitanga amahirwe yo guhanga imirimo.

Muri izo nzego harimo inganda zikora ibikoresho, harimo izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi na serivisi zo guhanga imirimo, Serivisi z’ubucuruzi mpuzamahanga, ibigo bigitangira by’ikoranabuhanga, ubugeni n’ubuhanzi.

Mu rwego rwo kongera imbaraga mu guhanga imirimo, imishinga minini harimo iya Leta n’iy’abikorera izagira uruhare rukomeye.

Ati “Imwe muri yo ni umushinga w’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali, Ishuri ryigisha ibijyanye n’indege, ibyanya by’inganda n’iby’ubuhinzi (agri-hubs), uruganda rw’amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare ndetse n’imishinga y’inyubako zahariwe ibikorwa bya siporo”.

Minisitiri w’Intebe avuga ko guhuza uburyo bwo kwimenyereza umwuga binyuze mu kwigira ku murimo, kuzamura ubumenyi mu rubyiruko no kubihuza n’imiterere y’isoko ry’umurimo bizashimangirwa na gahunda zitandukanye harimo kwimenyereza umwuga, amahugurwa ajyanye y’ubumenyingiro, no gukomeza kongerera ubumenyi abakozi.

Hazashyirwaho uburyo bwo gutegura abakozi bafite ubumenyi buhanitse mu nzego z’ingenzi nk’ibigo by’ubucuruzi mpuzamahanga, ibigo by’imari, ubuzima, ubumenyingiro n’izindi.

Kugira ngo hahangwe imirimo mu buryo burambye, hazashyirwaho ingamba zihamye zo guteza imbere imirimo mu ishoramari rya Leta n’iry’abikorera. Hazibandwa ku mishinga izana impinduka kandi ibasha gutanga akazi ku bantu benshi.

Ati “Ikoranabuhanga ritanga amakuru ku isoko ry’umurimo rizavugururwa kugira ngo rihuze neza amahirwe y’akazi n’abashaka imirimo, bityo habeho igenamigambi rihamye ry’umurimo no kongera amahirwe yo kubona akazi”.

Guhanga imirimo mishya bizakemura ikibazo cy’ubushomeri

Ibarura Rusange rya gatanu ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022 ryerekanye ko abagera kuri 40% by’urubyiruko ruri mu kigero cyo gukora batari mu kazi cyangwa ku ntebe y’ishuri.
Imibare y’iri barura yerekana ko miliyoni 7,9 ari bo Banyarwanda bari mu kigero cyo gukora, bagera kuri 60% by’abaturage bose b’igihugu. Aba ni abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru.

Minisitiri w'Intebe Dr Justin Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva

Muri abo abafite akazi ni 45,9% by’abari mu kigero cyo gukora barimo abagore 40,2% n’abagabo bangana na 52,4%. Igipimo cy’abafite akazi ugereranyije n’abari mu kigero cyo gukora kiri hejuru mu bice by’imijyi ni 53,5%) ugereranyije no mu byaro 42,7%.

Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni 1,5, icyakora yakomwe mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko kugeza mu 2021 hahanzwe imirimo 942,324.

U Rwanda rufite intumbero yo kuba igihugu kizaba gifite ubukungu buciriritse mu 2035 n’ubukungu bwisumbuye mu 2050 aho kwihangira imirimo ari bumwe mu buryo bukomeye bwo kugabanya ubukene.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka