Mu myaka itanu hakozwe ibyaha 865 by’ivangura no gukurura amacakubiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB), rutangaza ko mu gihe cy’imyaka itanu ishize rwakoze dosiye 865 ku byaha by’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ni ibyaha bishobora gukorwa mu buryo butandukanye burimo, gukoresha imvugo, inyandiko, igikorwa, cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose cyatuma abantu bashyamirana, cyangwa bikaba byateza intugunda muri rubanda rishingiye ku ivangura.

Ibyo byaha byose uko ari 865 byakozwe guhera mu mwaka wa 2017 kugera tariki 30 Werurwe 2022, aho iyo urebye usanga imyaka yaragiye irutanwa uko ibyaha byagiye bikorwa.

Mu mwaka wa 2017 hakozwe ibyaha by’ivangura n’amacakubiri bingana na 153, mu mwaka wakurikiyeho wa 2018 birazamuka biba 154, mu 2019 byamanutse gato bigera 143, naho muri 2020 byarazamutse cyane ugereranyije na mbere yaho kuko byageze ku 172. Mu mwaka ushizwe wa 2021 byongeye kuzamuka cyane bigera kuri 203, naho mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2022 hakozwe ibyaha by’ivangura n’amacakubiri 40.

Kuzamuka k’umubare w’ibyo byaha ngo kwagiye guterwa n’uko hagiye hakorwa ubukangurambanga butandukanye bityo bigatuma abantu barushaho gusobanukirwa, nkuko umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, yabibwiye Kigali Today.

Ati “Impamvu imibare yagiye izamuka ni uko ubukangurambaga bugenda buzamuka, uko abantu bagenda bigishwa, baragenda basobanukirwa bumva ko ivangura n’amacakubiri ari ibintu bitagomba kwihanganirwa, kuko bazi neza icyo byatugejejeho”.

Akomeza agira ati “Byatugejeje kuri Jenoside, abantu bamwe ntabwo bakibyihanganira, ndetse ubonye ukoze kimwe muri ibyo bikorwa, aratwegera tukabikurikirana abantu bagahanwa, ndetse harimo n’uruhare rwo gukoresha imbuga nkoranyambaga narwo rwatumye ibikorwa bimwe bigenda bizamuka, aho bagenda bakihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bagakora ibyo byaha”.

Uretse ibyaha by’ivangura n’amacakubiri, RIB ivuga ko hagati ya tariki 07 na 13 Mata muri uyu mwaka, yakiriye ibirego ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo bigana na 53, naho 38 bikaba byaroherejwe mu rwego rw’ubushinjacyaha, mu gihe ibindi bigera kuri 13 bikirimo gukorwaho iperereza.

Bitandukanye n’ibyaha bikorwa mu gihe cy’umwaka wose, ngo mu kigeraranyo RIB yakoze mu myaka itandatu ishize ariko hafashwe icyumweru cyo kwibuka gusa, basanze ibi byaha bigabanuka nkuko Dr. Murangira abisobanura.

Ati “Iyo dukoze nk’igereranya ryo mu myaka itandatu, ariko noneho tukareba mu cyumweru cyo kwibuka gusa, usanga ibi byaha byaragabanutseho ku kigero cya 53.5%, aho ibyakozwe muri icyo cyumweru, ibyaje ku isonga ari guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside, byari bifite ibirego 27, bigana na 51.9%”.

Akomeza agira ati “Gupfabya Jenoside ni ibyaha 12, bingana na 23.1%, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha 6 twakiriye, bingana na 11.4%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside ni ibyaha 2, bingana na 3.8%, guhakana Jenoside ni ibyaha 2, bingana na 3.8%, guhishira Jenoside ni ibyaha 2, bingana 3.8%”.

Umuryango wita ku nyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), uvuga ko n’ubwo ubukana bw’ingengabitekerezo ya Jenoside bugenda bugabanuka ariko nyuma y’imyaka 28 ishize, haboneka urugero rumwe bidakwiye, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Naphtal Ahishakiye abisobanura.

Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyahari, ubukana bwayo bugenda bugabanuka ariko ushingiye ku miyoborere igihugu gifite, nyuma y’imyaka 28 haboneka urugero rumwe, ntidukwiye gusinzira, narwo ntirukwiriye, nta mpamvu yarwo Dukwiye kurukurikirana tukarandura ingengabitekerezo, tukumva y’uko ishize”.

Akomeza agira ati “Uyu munsi muracyabibona ku ma gurupe ya WhatsApp buri mwaka, ingero 300 cyangwa 400, uyu mwaka harimo kugenda haboneka iziremereye, aho uwacitse ku icumu yakubishwe agakomeretswa bikabije, aho amatungo y’abantu yishwe, umuntu w’umucecuru akabyuka ihene ebyeri cyangwa eshatu bazikase ijosi, hagati y’imiryango tumaranye imyaka 28, dutegura, twigisha ariko ugasanga ibintu byabaye”.

Kuba u Rwanda ari igihugu cyubakiye inkingi yacyo ku bumwe bw’Abanyarwanda, ngo nta muntu ukwiye kwihanganira icyo ari cyo cyose cyaza giteranya Abanyarwanda, kuko ari cyo amategeko abereyeho kandi aba agomba gukurikizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka