Mu myaka 7 Abanyarwanda Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, atangaza ko mu myaka 7 abantu Miliyoni 1.5 bavuye mu bukene.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente aganira n'Abadepite n'Abasenateri
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aganira n’Abadepite n’Abasenateri

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko iyo Leta ivuga imibereho myiza, iba irebana n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda hakurikijwe ibyo bakenera ndetse n’uburyo bagenda biteza imbere bava mu kiciro bajya mu kindi.

Ati “Ibyo abantu bakenera rero harimo uburezi, ubuzima, imiturire, kubona icyo umuntu akora kandi cyinjiza ndetse na serivisi z’ibanze, akaba ariho ubushakashatsi bwakozwe bwari bushingiye, ndetse hibanzwe cyane ku buryo ubuzima mu ngo z’abantu buhagaze mu Rwanda”.

Yunzemo ko mu myaka 7 ishize Leta yashoboye kugabanya umubare w’abari mu bukene, kuko bari 39% ubu hakaba hasigaye 27%.

Ati “Abagera kuri 12% bavuye mu bukene kandi ntabwo ari ba bandi bafashwa na Leta, ahubwo ni ba bandi nabo bakuye amaboko mu mufuka barakora bivana mu bukene”.

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente avuga ko nubwo Leta iba ifasha umuntu inamushishikariza kwiteza imbere akagera ku cyiciro na we ava muri bwa bukene, agacutswa agatangira kubaka ubuzima bwe bidakeneye ko akomeza gufashwa.

Gusa aha uyu muyobozi yavuze ko urugendo rukiri rwose, agasaba inzego zose kugira ngo bafatanye bityo Abanyarwanda bose mu myaka iri imbere bazabe bavuye mu bukene ku kigero 100%.

Ibitekerezo   ( 1 )

Buriya se ntibagakwiye gutanga n’ababugiyemo?
Iyo umuntu asenyewe cyangwa yimuwe mu bye ntiyishyurwe imyaka ikirenga nta handi akura, ntaba ashizwe mu bukene iyo myaka yose, na kera kabaye yakwishyurwa, ubwushyure ntibube bugifite agaciro nyako k’ibyangijwe, gusubira ku rwego yariho bikaba bitagishoboka.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 20-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka