Mu myaka 28 ishize u Rwanda rwubakiye ku kwimakaza ubumwe, umutekano no guhanga udushya - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko mu 1994, ubwo amakuba ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagwiriraga u Rwanda, agasiga Igihugu kitakiriho, ibintu byose ari umuyonga, mu myaka 28 ishize, igihugu cyongeye kubaho cyubakiye ku kwimakaza ubumwe, umutekano no guhanga udushya.
Umukuru w’Igihugu ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyeshuri bo muri Kaminuza yitwa “Nanyang Technological University (NTU Singapore), mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira muri Singapore.
Perezida Kagame mbere yo gutanga ikiganiro muri iyi Kaminuza, yabanje gusura imurikabikorwa rigaragaza ibyo Kaminuza Nanyang Technological University yagezeho mu myaka 30.
Yashimiye Prof Suresh, wamuhaye ubutumire bwo kuza kuganiriza abanyeshuri bo muri Kaminuza ya NTU, ndetse no ku bw’umubano n’ubushuti afitanye n’u Rwanda mu myaka myinshi ishize.
Perezida Kagame yagaragaje ko amasezerano y’ubufatanye hagati yu Rwanda na kaminuza ya Nanyang yashyizweho umukono, ari ikintu gishya mu bushuti bw’u Rwanda na Singapore.
Ati “Ibi byongeyeho ikintu gishya cy’ingenzi, mu bushuti bw’u Rwanda na Singapore. Twishimiye amahirwe ubwo bufatanye buzafungura ku banyeshuri bo mu Rwanda na Singapore, ndetse n’abashakashatsi, kandi turashaka kubukoresha neza.”
Agaruka ku kiganiro yahaye aba banyeshuri, cyitiriwe ijambo ‘Majulah’ ariyo ndirimbo yubahiriza igihugu ya Singapore, risobanura gutera imbere, kunga ubumwe cyangwa se guhanga udushya kandi nta n’umwe usigajwe inyuma, Perezida Kagame n’ubwo atazi byinshi ku byatumye Abanya-Singapore bahitamo iyi ndirimbo y’Igihugu, ariko iri jambo ubwaryo rifite igisobanuro cyumvikana, kuko bisanisha n’urugendo rwihariye rw’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwiyubaka.
Yagize ati “Mu 1994, u Rwanda ntirwari rukiriho nk’Igihugu. Abantu barenga miliyoni barapfuye, mu baturage bagera kuri miliyoni zirindwi, kubera ingengabitekerezo ya Jenoside. Abandi babarirwa muri za miliyoni bari impunzi. Inzego zose za Leta zari zarasenyutse, ndetse n’umutungo w’Igihugu urasahurwa.”
Yunzemo agira ati “Ku babikurikiraniraga hafi, Abanyarwanda icyo bashoboraga kwifuza mu gisekuru kizakurikira ayo makuba, kwari ukongera kubaho. Kurema inzira yo gutera imbere byasaga nk’inzozi zirenze.”
Inzira yo kwiyubaka
Perezida Kagame, yakomeje agaragaza ko n’ubwo hari ibimaze gukorwa kugira ngo Igihugu cyiyubake mu buryo bwiza, ariko inzira ikiri ndende.
Yagaragaje ko kugira ngo u Rwanda rugere aho ruri uyu munsi byaturutse mu guhanga udushya, binyuze mu nzira zo kwishakira ibisubizo nk’Igihugu cyari kivuye mu bihe bikomeye by’umutekano muke.
Yagize ati “Mbere na mbere, byari bikenewe guhanga udushya binyuze mu kunga ubumwe bw’abanyagihugu. Twatangiye twimakaza umutekano, kuko ni wo shingiro ry’ibindi byose bibaho. Twahise kandi dutangiza inzira yo kuvanga Ingabo zabohoye Igihugu n’izatsinzwe.”
Perezida Kagame yabwiye aba banyeshuri ko Igihugu kidafite indangagaciro kidashobora kugira ejo hazaza, abagaragariza ko amateka y’ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarangiritse mu gihe cy’ubukoloni, ndetse bishimangirwa na Guverinoma zakurikiye ubwigenge.
Umukuru w’Igihugu yabwiye aba banyeshuri ko kugira ngo Abanyarwanda bongere kunga ubumwe, hagaruwe bimwe mu byarangaga umuco gakondo, birimo umuganda rusange wa buri kwezi, wabaga ugamije guhuza abaturage kugira ngo biteze imbere naho batuye.
Abarangije ibihano bakatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside, bararekuwe basubira muri sosiyete, binyuze mu nzira y’ubutabera ‘Inkiko Gacaca’, hagamijwe ko abakoze ibyaha bahanwa kandi n’ukuri kukajya ahagaragara. Ati: “Ibi byari ingenzi ku barokotse n’abakoze ibyaha kugira ngo babashe kongera kubana.”
Imiyoborere myiza ishyira imbere urubyiruko
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yahaye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya NTU, yabasobanuriye ko urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu mu gihe kizaza, rwafashijwe guhabwa ibiganiro bigamije guhindura imyumvire, rugashyira imbere ibintu byose ibibahuza kurusha ibibatanya, ndetse no guhanga udushya mu miyoborere idasiga inyuma umuturage mu bimukorerwa.
Ati “Kubera iyo mpamvu, uyu munsi amatora akorwa mu buryo bw’ubwisanzure agaragaza ko u Rwanda rufite zimwe mu nzego zo hejuru z’ifitiwe icyizere ku isi.”
Ati “Kera ibigo bya Leta n’umutungo byafatwaga nk’iby’abantu bake, ndetse no kwiga mu mashuri yisumbuye byari amahirwe yahawe abafite aho bahurira na politiki.”
Perezida Kagame, yakomeje abagaragaza ko igihe cyose abenegihugu badafite uburenganzira bungana, no kibafata kimwe, umutekano w’igihugu waba ugeramiwe, “Ni yo mpamvu duharanira gushyiraho umuco uha amahirwe buri wese, aho buri Munyarwanda ukiri muto uzi ko gukora cyane no kuba indashyikirwa bizazana ibihembo, tutitaye ku mateka.”
Yagaragaje ko imiyoborere myiza mu Rwanda irangajwe imbere no gukorera ku mihigo, aho abayobozi mu nzego zitandukanye za Guverinoma basinya Imihigo. Avuga ko aya ari amasezerano y’imikorere yerekana ibigomba gukorwa n’uburyo bwo kubigenzura.
Ati “Iki ni kimwe mu bikoresho twafashe kugira ngo dushishikarize abaturage kugira uruhare rugaragara mu byo Leta ikwiye kubakorera. Imihigo iroroshye ariko irakomeye, kandi iranashoboka.”
Ikoranabuhanga mu burezi n’ubuzima
Perezida Kagame, yakomeje avuga no ku nzego zirimo Uburezi ndetse n’ubuzima hashyirwamo imbere ikoranabuhanga.
Yagaragaje ko mu mpera y’imyaka ya za 90, Guverinoma yafashe icyemezo cyo kugera kuri interineti n’ubumenyi bw’ikoranabuhanga rya ‘digital’, nk’ingamba z’Igihugu mu bukungu.
Ati “Ku bw’amahirwe, twarakomeje, kandi uyu munsi serivisi nicyo gice kirimo kwihuta cyane mu bukungu bw’u Rwanda, ahanini dushingiye kuri ibyo bikorwa remezo no mu mahugurwa.”
Yagaragaje ko serivisi zose za Leta, nko kubona ibyemezo by’amavuko cyangwa kwishyura umusoro, ubu bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, binyuze ku muyoboro w’Irembo, wateguwe kandi utunganywa n’inzobere mu ikoranabuhanga zo mu Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko mu rwego rw’ubuzima, u Rwanda rufite icyerekezo kimwe nk’icya Singapore, aho rwifuza kuba igicumbi cy’inganda zikora imiti n’inkingo.
Ati “Umwaka utaha, uruganda rwa mbere rukora inkingo zo mu bwoko bwa mRNA muri Afurika ruzatahwa ku mugaragaro na sosiyete yo mu Budage ya BioNTech, i Kigali.”
Yakomeje ati “Ariko hariho indi mpamvu twahisemo gushyira imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya. Ikoranabuhanga riguhuza n’Isi yagutse, cyane cyane urubyiruko. Bifasha gushira amatsiko no gufunguka. Ibi byari ingenzi kuri twe, kuko byadufashije kugira ngo duhashye amacakubiri mu bihe byashize.”
Yongeyeho ko guhanga udushya bikenewe kugira ngo abantu babashe kubaho, haba mu rwego rw’ingufu mu buryo bwihutirwa ndetse n’ibibazo bigaragara mu rwego rw’umusaruro mu biribwa.
Yavuze kandi ko ari udushya twatumye Singapore yubaka umuryango ukomeje kwaguka mu iterambere.
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo icyo gihugu kibigereho binyuze mu gushora imari mu baturage, guhitamo politiki nziza, kubaza inshingano by’umwihariko ku badatanga umusaruro n’ibindi.
Ati “Ntabwo ari ibintu byikoze umuntu wese yafata uko abonye. Bisobanuye ko kugera ku iterambere ryihuse ari intego ibindi bihugu bishobora guharanira, kandi bikabigeraho hatitawe ku kigero bitangiriyeho.”
Perezida Kagame yaboneyeho gushima ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko baturutse muri Singapore batuye kandi bakorera mu Rwanda, kuko bakomeje gutanga umusanzu w’ingirakamaro ku Gihugu, avuga ko biteguye kubona ubufatanye na Singapore burushaho kwiyongera mu bigo bitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|