Mu myaka icumi hagarujwe asaga Miliyari 14Frw akomoka ku byaha
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine ku ishusho ya Ruswa mu Rwanda n’ingamba zo kuyikumira kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe, yagaragaje ko bimwe mu byakozwe harimo kugaruza amafaranga asaga Miliyari 14 akomoka ku byaha.

Iki kiganiro cyahuje Abadepite, Abasenateri, Abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye abikorera n’abagize Sosiyete Sivile, bafite aho bahuriye no kurwanya no gukumira ruswa cyari kigamije kwerekana ishusho ya ruswa mu Rwanda, kikaba cyabereye mu nteko ishinga amategeko.
Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko mu ngamba zashyizweho zo kurwanya no gukumira ruswa harimo guhana no gukurikirana ibyaha bya ruswa birimo miliyari 14 z’Amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’ibihano bya ruswa byakajijwe bigashyirwa hagati y’imyaka 5-7 y’igifungo. Hagati aho kandi, icyaha cya ruswa na cyo cyagizwe icyaha kidasaza.
Nirere yavuze ko kuva muri 2014 kugera muri Kamena 2024, amafaranga yose yagarujwe ni 14,047,974,056 wongeyeho amadevize hafi ibihumbi makumyabiri uyavunje mu madolari ya Amerika, ndetse n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni ijana z’Amafaranga y’u Rwanda.
Yagaragaje uburyo bamenya imitungo yanyerejwe, ko bakorana n’izindi nzego bikamenyekana noneho hakaba gukurikirana umuntu, basanga ari ukuri iyo mitungo akayamburwa.

Aha yagaragaje ko igihe umuntu aciriwe urubanza hagomba no kubaho gukurikirana umutungo yanyereje, ukagaruka yaba uwa Leta ndetse n’uw’abaturage.
Kubera ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya ruswa, byatumye rugera ku mwanya wa 43 ku Isi n’amanota 57% ruvuye ku manota 53% n’umwanya wa 50 ku Isi mu mwaka wa 2012 (Corruption Perception Index, TI). Ndetse rwihaye intego yo kuba urwa mbere ku Isi mu mwaka wa 2050.
Banki y’Isi igaragaza intambwe u Rwanda rwagiye rutera mu kurwanya ruswa, aho rwavuye ku manota 71.5% mu mwaka wa 2012, rugera ku manota 73.1% mu mwaka wa 2023 (WB, Governance Indicators, Control of corruption).
Ubushakashatsi bwakozwe na RGB ku gipimo cy’imiyoborere mu gihugu (Rwanda Governance Scorecard), bugaragaza ko u Rwanda rwari rufite amanota 76.2% muri 2010 rugera kuri 86.68% muri 2024 ku nkingi yo Kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo ukora.
Nirere ati “Ubundi umuhigo wari kuri 90%, murabona ko hano tugifite ibyo dusabwa gukora kugira ngo gahunda ya NST2 ishyirwe mu bikorwa”.
Umuvunyi mukuru avuga ko kuba iyi nkingi yo kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo ukora iri kuri icyo kigero, biterwa n’uko gutanga serivisi neza bikiri hasi nk’imwe mu mpamvu ya ruswa. Gutanga serivisi neza (quality of service delivery) biri ku kigero cya 75.79% (RGS 2024).

Akomeza agira ati “Mu nzego zivugwamo ruswa ni iz’ibanze, akazi na Polisi y’Igihugu, naho ahavugwa ikimenyane ni inzego z’ibanze, akazi n’ubutaka (CRC 2024).
Uko abaturage babona imikorere y’inzego mu Kurwanya ruswa n’akarengane, iziri imbere bashima ni Ubushinjacyaha Bukuru n’Inkiko, naho abantu 85% babajijwe basabwe cyangwa batanze ruswa, ntabwo bigeze batanga amakuru mu nzego (Baseline Study).
Ati “Impamvu bagaragaje ni ugutinya ko bagirirwa nabi; kumva ko ntacyo amakuru azamara no kutamenya uwo amakuru ashyikirizwa.
Nirere yasabye ubufatanye mu kwigisha abaturage, ndetse n’itangazamakuru rikagira uruhare mu kujya ryigisha, rinamara impungenge abatanze amakuru.
Hon. Ngarambe Télesphore, Perezida w’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC-Rwanda), yavuze ko nubwo hari intambwe nini imaze guterwa mu gukumira no kurwanya ruswa mu Rwanda, APNAC-Rwanda isanga ruswa ari icyaha gihinduranya isura buri munsi, bityo kukirwanya bikaba bisaba imitekerereze n’imigirire bidasanzwe.
Ati “Inama nk’iyi turebera hamwe ibyakomeza kubaka Igihugu cyacu, ndetse dushyiraho ingamba zihamye zo gukumira ruswa no kuyirandura nubwo hakiri urugendo, ariko ku bufatanye bw’inzego zose twabonye ko bishoboka”.

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi mu bijyanye n’imari Gashumba Jeanne Pauline, yagaragaje ishusho y’ibyaha bimunga ubukungu n’imari.
Mu byaha bimunga ubukungu n’imari, ibiza ku isonga hashingiwe ku mubare w’amadosiye yakiriwe mu 2019-2024, harimo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bikaba bigizwe n’amadosiye 837.
Hari kandi icyaha cyo kunyereza umutungo gifite amadosiye 734, ndetsen’ icyaha cyo gucuruza abantu n’amadosiye 162.
Hagaragaye amadosiye 160 arimo kuvunja no kuvunjisha amafaranga bitemewe n’icyaha cyo kunyereza umusoro mu madosiye 116.
Ati “Ibyaha bimunga ubukungu nʹimari ni ibyaha bikorwa bikagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Igihugu n’imari, harimo kunyereza umutungo, kunyereza umusoro, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (fraud); iyezandonke, kwigana no guhindura amafaranga, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro kirimbuzi”.

Ohereza igitekerezo
|