Mu mudugudu w’abantu 70, batandatu gusa ni bo bafite udupfukamunwa

Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Micinyiro mu Murenge wa Mudende ho mu Karere ka Rubavu, bavuga ko uko batuye ari 70 abafite udupfukamunwa ari batandatu gusa, batizanya iyo basohotse.

Iimwe mu nzu zituwemo n'abasaigajwe inyuma n'amateka mu Murenge wa Mudende
Iimwe mu nzu zituwemo n’abasaigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Mudende

Uyu mudugudu utangaje, ugizwe n’inzu zubakishije imbaho ariko kubera icyorezo cya COVID-19, abazituyemo bivugira ko ibiti byari bizubatse mu byumba bamaze kubigurisha kubera inzara.

Mu kiganiro bagiranye na Kigali Today ibasanze aho batuye, bavuga ko bamaze igihe kinini batuye muri aka kagari, ariko icyorezo cya COVID-19 cyatumye baguma mu rugo badafite ikibatunga bituma bagusrisha ibiti byubatse inzu babamo.

Rwiziringa Emmanuel avuga ko babarirwa muri 70 harimo abana, kandi kubera ibibazo bya coronavirus byatumye bagurisha imbaho zubakishije ibikuta bigize izo nzu.

Agira ati “Corona yadukoreye ishyano, inzara yaraducanze iraturya kandi ntacyo twakora ngo tubone icyo duhahisha, abana bakwicwa n’inzara, ugakura urubahu ukarugurisha ukabona icyo urarira abana bakaramuka”.

Aba basigajwe inyuma n’amateka bavuga ko batagira amasambu uretse guca inshuro, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka kuba mu gace kera imyaka bo batagira ubutaka bwo guhinga ahubwo bagahora bakorera abandi, babura icyo bakora bakicwa n’inzara, ndetse kutagira amafaranga iba imwe mu mpamvu ituma batambara udupfukamunwa.

Ati “Impamvu nta dupfukamunwa twambaye, ntidukunze gusohoka, twikubira hano mu ngo, natwe ni ngombwa ko udupfukamunwa tutwambara, Leta yari yatuduhaye ariko twarashaje”.

Muri uyu mudugudu ufite agapfukamunwa ni umusirimu kuko ashobora gusohokera igihe ashakiye, mu gihe abandi kugira ngo basohoke bisaba guhendahenda ubatiza ataboneka ntibave mu rugo.

Safari Thomas ufite imyaka 25 ni umubyeyi w’abana bane, avuga ko kwirinda COVID-19 ari ukwirinda kujya aho abandi bari kuko nta bushobozi.

Ati “Nkanjye mfite agapfukamunwa, ariko ubu usanze nagatije uwagiye hanze, iyo agarutse arakansubiza nkagafura. Udupfukamunwa turahenda, amafaranga 500 ni menshi kuri twe ntidupfa kuyabona, uretse no kugura agapfukamunwa, kubona amazi n’amasabune biratugora”.

Safari avuga ko abantu batandatu ari bo bonyine bafite udupfukamunwa abandi bakabatira, iyo ugashaka atabonye umutiza gahunda arayisubika.

Ati “Utagafite aragatira yagaruka tukagafura tukakabika, ubwo rero iyo ubuze ugutiza usubika kugenda”.

Uretse kwambara agapfukamunwa, abatuye umudugudu wa Tetero bavuga ko no gukaraba batabyubahiriza kubera ubushobozi budahagije nk’uko byemezwa na Rwiziringa.

Ati “Gukaraba buri munsi ntibishoboka, ntituvoma buri munsi kuko tudahorana igiceri tujyana ku mugezi, kandi udafite amazi uraburara, kereka iyo imvura yaguye tukareka amazi, igiceri cyo kuvoma tukakigura isabune.

Ndanezerewe kuba mvugana namwe mukambaye kuko mvuganye n’undi utakambaye yanyanduza cyangwa nanjye nkaba namwanduza, ariko ubushobozi ni ikibazo ni yo mpamvu tuguma mu rugo ntiduseruka nk’abandi”.

Mu nzu zibarirwa muri 12 zubatswe ku nkunga ya Leta, abazituyemo bakuyemo imbaho barazigurisha mu gihe bari bafite inzara kubera coronavirus, ubu batuye mu nzu zitagira ibyumba.

Safari ufite umugore n’abana babiri avuga ko iyo ashaka gusabana n’umugore we yohereza abana kwa nyirakuru.

Ati “Inzu yacu nta cyumba igira kandi mfite abana bakuru, kugira ngo nshobore kwiganirira n’umugore mbohereza kwa mama, tukabona kwisanzura”.

Semashene Jean ni umugabo afite umugore n’abana bane, avuga ko batabayeho neza kuko iyo bagize amahirwe babona aho baca inshuro batahabona bakaburara.

Na we ati “Iyo nshaka kuganira n’umugore nganira na we iyo basinziriye, naho ubundi sinari kwicwa n’inzara kandi mfite icyo nagurisha”.

Bakame Eric ufite imyaka 24 ufite umwana umwe, ni umwe mu bifite ndetse akagira agapfukamunwa, avuga ko ari mu bagatiza abashaka gusohoka, icyakora iyo kanduye adafite igiceri cyo kugura isabune ngo akamese arakabika.

Bakame avuga ko kubera ubushobozi bugoye yashakiye umugore kwa nyina, aho abana n’abandi bavandimwe mu nzu y’ibyumba bibiri.

Ati “Dufite inzu ifite ibyumba bibiri, kugira ngo dushobore kuryama rero tugerageza kureba uko dukingamo shitingi tukaryama”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Tetero, Rwakabuba Shinga Cyprien, avuga ko inzu zituwemo n’abasigajwe inyuma n’amateka ari 12 zikaba zibarizwamo imiryango 17 igizwe n’abantu babarirwa muri 70, icyakora ngo hari igihe barenga iyo basuwe n’abandi.

Uyu muyobozi avuga ko hakenewe ubufasha mu kubona udupfukamunwa n’ubundi bufasha ku batuye muri izi nzu, kuko bamaze kuzisenyeraho mu gihe cya COVID-19 kubera kubura ibibatunga, akemeza ko abafite udupfukamunwa ari mbarwa.

Ati “Ni byo abafite udupfukamunwa ntibarenga icumi, ubundi ugiye gusohoka aratira abandi bakaguma mu rugo”.

Shinga avuga ko nubwo bari bamaze igihe bafite inzara ubu babonye imirimo irimo kubaka ibyumba by’amashuri kuko bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, bakaba bagomba kwitabwaho.

Mu karere ka Rubavu hari imirenge ibarizwamo abandi basigajwe inyuma n’amateka nka Rugerero na Cyanzarwe, bagiye bafashwa mu gihe cya #GumaMuRugo kubera kutagira aho bakura amaramuko.

Abo mu Murenge wa Mudende bavuga ko bakeneye gufashwa kugira icyo bakora kibinjiriza kirimo kubona ubutaka bwo guhinga, amatungo yo korora kuko ufite inka ari umwe abandi bakaba batunzwe n’imirimo idahoraho na yo yaboneka hakavamo ibibatunga ntibabone icyo kuzigama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka