Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe hateganyijwe imvura irenze isanzwe igwa - Meteo

Iteganyagihe ryo kuva tariki 21 kugeza ku ya 31 Werurwe 2023, rivuga ko imvura iteganyijwe kugwa mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe, izaba nyinshi ugereranyije n’isanzwe igwa.

Ikarita igaragaza imvura iteganyijwe kugwa
Ikarita igaragaza imvura iteganyijwe kugwa

Meteo Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2023, kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31, iri hagati ya milimetero 30 na 180.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu muri iki gice, kiri hagati ya milimetero 30 na 100.

Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba, ikazaturuka ku miyaga iva mu burasirazuba bwa Afurika igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Iyi miyaga idasanzwe imara igihe gito, hagati y’icyumweru n’ibyumweru bibiri, izana ibicu biremereye bitanga imvura nyinshi iruta isanzwe igwa n’igabanuka ry’ubushyuhe.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’ine n’umunani henshi mu gihugu.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 180 niyo nyinshi iteganyijwe mu bice by’Iburasirazuba n’Amajyaruguru y’uturere twa Rusizi na Rubavu, ibice byinshi by’Akarere ka Nyamasheke no mu burengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu na Musanze.

Mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’Akarere ka Gicumbi n’iby’uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe, no mu bice bicye by’uturere twa Huye na Muhanga, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 niyo nke iteganyijwe mu burasirazuba bw’Intara y’Iburasirazuba no mu majyepfo y’Akarere ka Bugesera.

Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 120.

Ikarita ijyanye n'imiyaga
Ikarita ijyanye n’imiyaga

Umuyaga uteganyijwe: Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda (reba ibara ry’icunga rihishije) uteganyijwe mu burasirazuba bw’Akarere ka Kirehe n’amajyepfo ashyira uburasirazuba bw’Akarere ka Kayonza.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda (reba ibara ry’umuhondo) uteganyijwe mu turere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru, Nyanza, Karongi na Ruhango, mu bice bisigaye by’uturere twa Kayonza na Kirehe no mu bice bicye by’uturere twa Ngororero, Kamonyi, Muhanga, Nyamagabe, Burera, Musanze na Gatsibo.

Ahasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi kibisi).

Ubushyuhe buteganyijwe: Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2023, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda. Ibice by’Umujyi wa Kigali, Amayaga, ikibaya cya Bugarama, uturere twa Ngoma, Nyagatare, Rwamagana no mu Karere ka Bugesera, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Mu bice by’uturere twa Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu, Burera, Musanze no mu bice by’uburengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, biherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, hateganyijwe ubushyuhe buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Ingaruka ziteganyijwe: Bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu gice cya kabiri, ubutaka bukaba bwaramaze gusoma ndetse n’amazi mu migezi akaba yariyongereye, imvura iteganyijwe ishobora guteza Ibiza, bituruka ku kwiyongera kw’amazi y’imvura mu butaka ndetse no mu migezi.

Ikarita yerekana iby'ubushyuhe
Ikarita yerekana iby’ubushyuhe

Ibiza biteganyijwe birimo isuri n’inkangu ahantu hahanamye hatarwanyijwe isuri, n’imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga. Abahinzi baragirwa inama yo gukoresha neza amazi y’imvura iteganyijwe mu mirimo yabo y’igihembwe cy’ihinga, ariko banita cyane ku bikorwa byo kurwanya isuri n’imyuzure.

Hateganyijwe kandi ibihu ndetse no kunyerera kw’imihanda y’itaka, bishobora kubangamira imigendere myiza mu mihanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka