Mu mitungo nari mfite ntahanye urufunguzo rw’imodoka gusa - Uwari ufungiye muri Uganda

Mugisha Gahungu Shadrack wakoreraga ubucuruzi mu gihugu cya Uganda avuga ko yateshejwe imitungo ye yose ndetse n’umuryango akaba acyuye gusa urufunguzo rw’imodoka yari atunze.

Mugisha avuga ko mu mitungo yari afite muri Uganda atahanye urufunguzo rw'imodoka gusa
Mugisha avuga ko mu mitungo yari afite muri Uganda atahanye urufunguzo rw’imodoka gusa

Mugisha w’imyaka 29 y’amavuko, avuga ko yakuriye mu Mujyi wa Kigali akarere atibuka, yiga amashuri yose ndetse asoza kaminuza.

Avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2013 yavuye mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Kenya anyuze ku mupaka wa Gatuna afite Pasiporo nyarwanda, muri Kenya akaba yarakoraga ubucuruzi bw’imyambaro.

Mu mwaka wa 2015 ngo yavuye muri Kenya aza gukorera muri Uganda, aho yakoraga ibijyanye n’akabari na hoteli yari afatanyije na mugenzi we w’Umunyarwanda bahuriyeyo.

Ibihe bya COVID-19 bimaze gukomera ngo yavuye ahitwa Cororo yimukira i Kansanga mu kabari ka Pyramid ari naho CMI yamukuye ku wa 04 Gashyantare 2021.

Avuga ko Abanyarwanda bafashwe inshuro nyinshi kandi icyo bashinjwa bose nta kindi uretse kuba ba maneko b’u Rwanda.

Yongeraho ko uburyo bafatwamo n’uko bafungwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu kuko biba bimeze nko kumushimuta.

Agira ati “Umuntu bamufata mu buryo bwo ku mwiba nta muyobozi ubimenya, ndetse bagahita bamwambika ikigofero mu maso ku buryo atamenya n’aho bamutwaye, akenshi bamutwara mu masaha y’ijoro”.

Avuga ko n’ubwo atakorewe iyicarubozo yabonye aho ryakorerwaga abandi Banyarwanda, gusa ngo nubwo yari afite inshuti zamukurikiranaga, ntiyabuze kwicazwa ku makaro iminsi itanu yose adahaguruka.

Mugisha avuga ko igitutu CMI yashyizweho n’abasirikare bari inshuti zabo, ngo bakuwe muri gereza ya CMI bajya gufungirwa i Makindye mu yindi gereza ya gisirikare.

Avuga ko aho Makindye ho ubuzima bwari butandukanye n’ubwa Mbuya muri CMI dore ko ari naho yamenyeye amakuru ko bari bafungiye i Mbuya.

Mu bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bari bafungiye muri Uganda harimo abana babiri bava inda imwe
Mu bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bari bafungiye muri Uganda harimo abana babiri bava inda imwe

Mu bimubabaza cyane ngo ni Abanyarwanda barimo abasore n’abagabo bafungiye muri CMI, kandi imiryango yabo ndetse na Ambasade ikaba itazi aho bari, cyane ko batwarwa bashimuswe kandi bakaba bakorerwa iyicarubozo.

Ati “Mbabazwa cyane n’abasore n’abagabo bari muri CMI kuko uretse imiryango yabo na Ambasade y’u Rwanda ntizi aho bari ngo ibakurikirane. Benshi barwaye inkoni usanga bikanda mu buvumo bafungiyemo”.

Mugisha avuga ko kubera igihe yari amaze muri Uganda yari afitiyo imitungo ndetse n’umuryango, ariko atahanye urufunguzo rw’imodoka gusa.

Ati “Nari mazeyo igihe kinini, nsizeyo umugore n’abana babiri, nari mfiteyo ubucuruzi (Business) byose narabitaye, ubu mfite urufunguzo rw’imodoka nasize ni rwo mbashije gutahana, naho yo nasize nyiparitse aho nakoreraga bansanze ubwo bantwaraga”.

Umva uko abisobanura muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka