Mu mishinga RGB na UNDP bahaye inkunga harimo ufasha abana gukurana n’ibiti

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), bahaye imiryango itari iya Leta (CSOs) 65 inkunga irenga miliyari imwe na miliyoni 700 yo kwita ku baturage.

Abana batozwa gutera ibiti bakiri bato bagakurikirana imikurire yabyo
Abana batozwa gutera ibiti bakiri bato bagakurikirana imikurire yabyo

RGB isaba iyi miryango kwerekana impinduka mu iterambere n’imibereho y’abaturage, aho kwigumira i Kigali no gukorera mu biro gusa.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Usta Kaitesi yagize ati “imiryango ikwiriye kunoza imikorere igasanga abaturage, ikorana n’abahinzi ikabigisha, ikanabafasha kubaka ubushobozi. Bene iyo igira uruhare rukomeye cyane mu kongera umusaruro, ibyo ni byiza birakwiye, bikwiye no kurushaho”.

Ati “Imiryango myinshi, ni ikibazo, uyisanga i Kigali ni yo nenge mbona, ikora akazi ko mu biro, ni yo mpamvu mu nkunga yahawe imiryango itari iya Leta, ubu hari kaminuza yahawe amafaranga yo gukora ubushakashatsi ku ruhare rw’iyo miryango mu iterambere no guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda”.

Dr. Kaitesi akomeza ashima uruhare rw’imwe mu miryango itari iya Leta mu guteza imbere uburezi, ubumwe n’ubwiyunge, gutanga imirimo ndetse no guteza imbere ubukerarugendo.

Mu bijyanye n’uburezi, 70% by’amashuri kuva ku y’incuke kugera ku yisumbuye (ahanini) ngo ni ayashinzwe n’imiryango itari iya Leta hamwe n’amadini.

Ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, RGB ishima ko ubu Abanyarwanda babasha kubana batishishanya biturutse ku mbaraga imiryango itari iya Leta yagize, ndetse ko abarinzi b’igihango benshi ari abaturuka muri yo.

Batangiye bigomwa amafaranga 5000frw nubwo bari abanyeshuri, ubu barimo kwigisha akamaro k'ibiti no gufasha abana gukurana na byo
Batangiye bigomwa amafaranga 5000frw nubwo bari abanyeshuri, ubu barimo kwigisha akamaro k’ibiti no gufasha abana gukurana na byo

Dr. Kaitesi akomeza asobanura ko hari imiryango itari iya Leta n’amadini yubatse ibikorwa bijyanye n’ubukerarugendo birimo n’amahoteli, kandi ko buri muryango utari uwa Leta utanga imirimo ku Banyarwanda byibura batatu.

Kugeza ubu RGB imaze kwandika imiryango itari iya Leta irenga 1,300 hatabariwemo amadini n’amatorero.

RGB na UNDP bahaye inkunga imiryango itari iya Leta kuri uyu wa gatatu
RGB na UNDP bahaye inkunga imiryango itari iya Leta kuri uyu wa gatatu

RGB na UNDP batanze inkunga ku miryango 65 yitabiriye amarushanwa mu cyiciro cya 2019-2020, harimo kaminuza enye zahawe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 45 buri imwe, ariko indi miryango ikaba yagiye ihabwa miliyoni 25 kuri buri muryango.

Inkunga yatanzwe ikaba izafasha mu guteza imbere imiryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurinda abana, kubungabunga ibidukikije, gufasha abatishoboye, guteza imbere umuco mu rubyiruko, ndetse no kongera serivisi zijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu bahawe inkunga harimo umuryango w’Urubyiruko rurangije kwiga muri Kaminuza (abenshi baturutse muri INILAK) witwa ADRRES, ushinzwe kubungabunga ibidukikije no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.

Kaje Rodrigue uyobora ADRRES, avuga ko batangiye ari abanyeshuri 13 bishyize hamwe muri 2014 batangira kwigomwa nibura amafaranga ibihumbi bitanu buri kwezi, bakora pepiniyeri y’ibiti mu gishanga cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bakodesha n’ibiro by’aho bakorera.

Mu mwaka wa 2017 bari batangiye guha abana ibiti mu mashuri, kubigisha kubitera no kubikurikirana kugeza bikuze, maze uwo mushinga bawita ‘Nkurane n’igiti’.

Ubu bamaze gutera ibiti bikabakaba 6,000 byatewe mu bigo by’amashuri 13 mu Turere twa Gasabo na Bugesera.

Umuryango ufasha abana gutera no gukurana n'ibiti uri mu yahawe inkunga
Umuryango ufasha abana gutera no gukurana n’ibiti uri mu yahawe inkunga

Kaje yagize ati “Ibiti byakuze birarenga 80%, ubwo biba byagenze neza kuko urwo rugero rurenga urukenewe mu bidukikije ari rwo rwa 70%, ibyo ari byo byose ntabwo hari kubura ibipfa”.

Kaje avuga ko amafaranga miliyoni 25 bahawe agiye kubafasha gutera ibiti by’imbuto mu Karere ka Nyagatare, ibivangwa n’imyaka n’iby’umurimbo, gukora ubusitani, kubaka ibigega by’amazi mu bigo ndetse no gushyiraho umukozi muri buri kigo ushinzwe gufasha abana kubikurikirana kugeza igihe ibiti bizakurira.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Stephen Rodriques, yasabye imiryango itari iya Leta mu Rwanda, kubaka icyizere no gushoboza abaturage kongera kuzamura imibereho nyuma y’ingaruka zatewe n’icyorezo Covid-19.

Kuva mu mwaka wa 2014 kugeza ubu, RGB na UNDP bamaze kugenera imiryango 183 inkunga ikabakaba miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, kikaba ari igikorwa kiba buri myaka ibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka