Mu minsi mikuru i Musanze bati ’twifitiye Kinigi yacu’

Abakunzi b’ibirayi baravuga ko iminsi mikuru y’impera z’umwaka isanze ameza yabo ateguye neza, n’abashyitsi babo bakazagirira ibihe by’umunezero mu ngo zabo.

I Musanze ni ho hari igicumbi cy’ibirayi byitwa Kinigi bikunzwe cyane kurusha ibindi muri aka karere. Bvuga ko ikiro cy’ibi birayi cyaragabanutse kikagera ku mafaranga 450 y’u Rwanda, kivuye ku mafaranga ari hagati ya 800 ns 900 cyariho mu mezi abiri ashize.

Abaguzi Kigali Today yasanze ku masoko acururizwamo ibirayi yaba mu ry’ibiribwa rya Musanze rizwi nka Kariyeri, iry’ibiribwa rikorera Muri gare ya Musanze no muri za butiki zo mu mujyi no mu nkengero zawo, bahuriza ku byishimo byo kuba ubu ku mafunguro bategura mu ngo zabo hataburaho ibirayi.

Nikuze Assoumpta agira ati: “Mu munsi ishize ibirayi twari twabiretse kubera ukuntu byakoshaga cyane. Wibaze nawe ikiro cyaguraga 800 na 900. Kubihahira urugo rw’abantu batari munsi y’umunani bari bubirye byibura bakumva bagerageje guhaga mo gakeya ntibyatwaraga munsi y’amafaranga ibihumbi 7, utabariyemo amakara yo kubiteka, ingereko n’imboga. Bisa n’aho imbabura iteka ibirayi twari twarayimanitse kubera guhenda. None ubu byamanutse turi kubirya tukimara ipfa n’inzara yabyo”.

N’ubwo bimeze bitya ariko ku bakunzi b’imboga ndetse n’imbuto bo bararira ayo kwarika, bitewe n’uburyo igiciro cyabyo aho kugabanuka gikomeza kwiyongera.

Dufatiye nk’urugero rw’imboga za karoti, ntabwo ari inshuro nyinshi igiciro cyazo kigeze kizamuka kugera aho kigura amafaranga 1000 ku kilo nk’aho bigee ubu.
Uwimanintije Clenia ati: “Mu busanzwe mu mezi atanu ashize, washoboraga kujyana amafanga 1000 ku isoko, ukeneye karoti ugatahana agatebo kazo gapima ibiro birenga 8 cyangwa 10. None ubu undebere ukuntu turi kuyaguramo ikilo kimwe. Zatumbagiye mu buryo butangaje”!

Usibye karoti, mu bindi abaguzi bakomeje gufata nk’imbonekarimwe kubera ukuntu bihenze muri iki gihe harimo nk’inyanya na zo bikomeje kwibazwa impamvu zitagabanuka nyamara mu mezi nk’ayangaya zakundaga kuboneka ku masoko ku bwinshi kandi zinahendutse.

Ubu indobo y’inyanya iragura amafaranga ibihumbi cumi na bitanu y’u Rwanda. Iki kiribwa kiri mu byifashishwa na benshi nk’icy’ibanze mu mafunguro yabo ya buri munsi, ariko kuba zirushaho kuzamuka ku giciro bikomeje gutuma abakunzi bazo, bazigura bivovota ndetse bamwe ngo ingano y’izo bateguraga mu mafunguro barayigabanyije cyane.

Mu bindi bisa n’ibyagabanutse igiciro ugereranyije n’uko mu minsi ishize byari bihagaze harimo ibitunguru kuri ubu ikiro kiri kugura amafarahga 800 kivuye ku mafaranga 1400 cyariho mu bihe bishize.

Urunyogwe ruri kugura amafaranga 1300 ugereranyije n’igiciro cy’amafaranga ari hagati ya 3500 na 4000 rwariho mu minsi ishize, ifu y’ubugari iri kugura 800 ivuye ku mafara 1000 yariho.
Icyakora, ku ifunguro ry’iminsi mikuru, imbuto zishobora kutazaboneka.

Uyu munsi, imineke iri mu zihagazeho kuko umwe wagurwaga amafaranga 100 ubu uragura amafaranga 200. Ubu inanasi nini nziza iragura mu mafaranga 1200, naho ikiro cy’ibinyomoro cyo kikaba kiri kugura amafaranga 1500.

Icyakora abakunzi b’imyembe bo ifunguro bazafata rizaba rishyitse. Ubu ufite amikoro aciriritse abasha kuwubona ku mafaranga ari hagati ya 300 na 500 ku kiro, uvuye ku mafaranga ibihumbi 2000 waguraga mu minsi ishize, hakaba n’indi isanzwe mitoya igura amafaranga 100 umwe.

Ku macunga, yo rimwe riragura amafaranga ari hagati y’100 na 200 byagera kuri water melon zo zikagura hagati yamafaranga 2000 na 3000 bitewe n’ingano yayo.

Mu bindi biciro by’ibiribwa abaguzi bakomeje kugaragaza ko byiyongereye harimo nk’igiciro cy’umuceri, isukari, kawunga, amavuta n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka