Mu minsi 10 ya nyuma y’Ukwakira hazagwa imvura irenze isanzwe igwa
Iteganyagihe ry’iminsi 10 isoza ukwezi k’Ukwakira 2023, rigaragaza ko hazagwa imvura iri ku gipimo kirenze impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe, mu mezi y’Ukwakira y’imyaka myinshi yatambutse.

Muri iki gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukwakira 2023 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31), mu Rwanda ngo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120, mu gihe ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice, iba iri hagati ya milimetero 10 na 70.
Meteo-Rwanda ivuga ko iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’itatu (3) n’irindwi (7), ku matariki ya 22, 25, 26 na 27 Iburasirazuba, mu gihe ahandi mu Gihugu iteganyijwe ku matariki ya 21, 22, 23, 25, 26, 27 na 28.
Iyi mvura ngo izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari y’u Buhinde buri hejuru y’ikigero gisanzwe, ndetse no ku miterere ya buri hantu (cyane cyane bitewe n’uko haba ari imisozi miremire, amashyamba n’ibiyaga).
Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 ni yo nyinshi, ikaba iteganyijwe mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu, Musanze na Burera, uburengerazuba bwa Nyabihu, Ngororero, Karongi, Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse mu majyaruguru y’Akarere ka Gakenke.
Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru uretse mu majyepfo y’uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke.
Iyi mvura kandi ngo iteganyijwe mu bice bimwe by’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Nyagatare, Kirehe, Ngoma na Rwamagana.
Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 ni yo nke, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Gatsibo, Kayonza, Nyagatare, Nyanza, Gisagara hamwe no majyepfo y’akarere ka Bugesera.
Ahandi hose hatavuzwe hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80 nk’uko bigaragazwa n’ikarita y’iteganyagihe ry’imvura izagwa mu minsi 10 isoza ukwezi k’Ukwakira 2023.
Ohereza igitekerezo
|