Mu minsi 10 ibanza ya Werurwe hamwe hazagwa imvura irengeje isanzwe

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje Iteganyagihe ry’igice cya mbere cy’uku kwezi kwa Werurwe 2023, rigaragaza ko hamwe na hamwe mu Gihugu hazagwa imvura irengeje impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe.

Ikarita igaragaza uko imvura izaba ingana guhera ku ibara ry'umuhondo aho izaba ari nke, ahandi ikagenda yiyongera kugeza ku cyatsi kibisi cyijimwe aho izaba ari nyinshi
Ikarita igaragaza uko imvura izaba ingana guhera ku ibara ry’umuhondo aho izaba ari nke, ahandi ikagenda yiyongera kugeza ku cyatsi kibisi cyijimwe aho izaba ari nyinshi

Meteo-Rwanda ivuga ko muri iyi minsi kuva tariki ya 1 kugera ku ya 10 Werurwe 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120, ikaba iteganyijwe kuziyongera ugereranyije n’iyaguye mu kwezi gushize kwa Gashyantare.

Ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya mbere cy’Ukwezi kwa Werurwe, kiba kiri hagati ya milimetero 20 na 100.

Meteo-Rwanda igira iti "Imvura izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru no ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba".

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’itatu (3) n’irindwi (7), ikaba iteganyijwe mu matariki ya mbere y’iki gice, hagati y’itariki ya 1 n’iya 5 Werurwe henshi mu gihugu, ikazagabanuka mu matariki ya nyuma y’iki gice.

Imvura iteganyijwe yerekana itangira ry’imvura y’Itumba mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru ikazaturuka ahanini ku isangano ry’imiyaga riherereye hafi y’Akarere u Rwanda ruherereyemo, hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 ni yo nyinshi iteganyijwe mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, mu burengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Karongi n’ibice by’uturere twa Rutsiro, Rubavu na Nyabihu.

Mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’iby’uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe hamwe n’igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 ni yo nke iteganyijwe mu bice by’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Rwamagana, Bugesera na Nyanza, naho igice gisigaye cy’Intara y’Iburasirazuba, Amayaga n’Umujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka