Mu mezi atagera kuri atatu, inzu iherereye ku Kimihurura ifashwe inshuro ebyiri ikekwaho kwiba amashanyarazi
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022 inzu y’uwitwa Masozera Diogène iherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Mutara III yafashwe yiba amashanyarazi, bikaba bibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe kitagera ku mezi atatu iyi nzu ifatwa ivugwaho kwiba amashanyarazi.

Iyi nzu ya Masozera yaherukaga gufatwa yiba amashanyarazi mu Kwakira 2021, icyo gihe nyirayo yishyuye amande ateganywa n’itegeko (miliyoni 1 ku nzu yo guturamo) ariko asigara yishyura amafaranga y’umuriro yibye kugeza kuri iyi tariki yari atararangiza kwishyura ayo mafranga.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2021 iyi nzu yongeye gufatirwa mu cyuho yiba amashanyarazi gusa nyiri inzu ntiyari ahari ahubwo hari uwo babana witwa Polisi Serge wahise anashyikirizwa RIB Kimihurura ngo abisobanure mu gihe nyiri inzu Masozera agishakishwa.
Uyu wafashwe yavuze ko atazi uburyo kwiba umuriro byakozwe ahubwo byabazwa nyiri inzu, gusa akemeza ko yari azi neza ko bakoresha umuriro batishyura.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’igihugu.

Karegeya avuga ko nubwo uyu ukekwa afashwe ku nshuro ya kabiri mu gihe gito kandi yaherukaga gutanga amande ya miliyoni 1, no kuri iyi nshuro azongera agatanga andi mande ya miliyoni ndetse akishyura n’umuriro wose yibye ushyizeho n’uwa mbere yari atararangiza kwishyura.
Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.
Ati “REG ifatangiye n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu. Turasaba abaturage kubyirinda ndetse no kudutungira agatoki aho babikeka kugira ngo tubirwanye”.

Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hahahh iminsi yibandi ni 40 gusa...uti narinziko djkoresha umuriro tutishyura???? Uransekeje nonese kuri reg ntuhazi kuki utatanze information kare ngo ubu ube wigaramiye...ubwo rero mwatekaga nibishyimbo kuri cuisinière...hahaha sha kula kulipa