Mu mezi ane u Rwanda ruzaba rwabonye bisi 105 zitwara abagenzi - MININFRA

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Ernest Nsabimana yizeza abagenzi babuze imodoka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ko hari bisi u Rwanda rwatumije hanze ariko inganda zikaba zikirimo kuzikora.

Dr Nsabimana yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA muri iyi wikendi ishize ko bisi zigera ku 105 zigize icyiciro cya mbere, zizaba zabonetse mu mezi ane ari imbere.

Mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka MININFRA yari yatangaje ko mu gihe kitarenze amezi atatu (uhereye icyo gihe), mu mihanda y’Umujyi wa Kigali hazongerwamo imodoka zirenga 300 zitwara abagenzi, muri gahunda yo gukemura ibibazo biri mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Dr Nsabimana avuga ko itsinda ryoherejwe mu bihugu bifite inganda z’imodoka ryasanze nta bisi 300 zakorewe icyarimwe zihari, hatangira kubaho gutanga komande kugira ngo zitangire gukorwa.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ati "Ntabwo ari ikintu ugenda ngo uhite uterura, niba ushaka bisi 100 utanga komande zikaba zakorwa. Hari igihe usanga biri ngombwa ko ujya gukura moteri ahandi, kubishyiramo byose no kubigeza hano mu Gihugu nabyo bifata igihe.

Yongeyeho ko itsinda ryagiye mu nganda zikora bisi ryarangije akazi ko kureba iziberanye n’Umujyi wa Kigali, ubu ngo bageze ku rwego rw’uburyo izo bisi zakorwa byihuse maze zikaza mu Rwanda.

Ati: Turabona nk’izo 105 byibura icyiciro cya mbere, nko mu mezi ane zishobora kuba zigeze hano".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hari igitekerezo kuki imodoka zisanzwe zitahabwa uburenganzira zikajya zitwara abantu mu gihe nta bundi buryo buhari bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange

Kalima yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

Murwanda hakenewe bus nini Kandi zifite ubushobozi bwo gutwara abantu benshi mugihe gito bitabaye ibyo rero ntago byashoboka

Manigaba jean Claude yanditse ku itariki ya: 1-06-2023  →  Musubize

niyo bazana bus 1000 nibadahindura imikorere ya dodo na RURA ntacyo bizatanga

ayisha yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

Ibi bintu byavuzwe kuva kera
Naya mezi ane nabyo ni ukutubeshya iki kibazo ki maze igihe kitari gitoya

Jado yanditse ku itariki ya: 30-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka