Mu mezi 8 ashize ibiza byahitanye abantu 137

Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza tariki 3 Nzeri 2022, abantu 137 bahitanywe n’ibiza naho abagera kuri 271 barakomereka.

Abaturage barasabwa kwirinda no gukumira ibiza
Abaturage barasabwa kwirinda no gukumira ibiza

Hishamunda Alphonse, umuyobozi ushinzwe gukumira ibiza muri MINEMA, tariki ya 5 Nzeri 2022 yatangarije Kigali Today ko hari ibiza abaturage ubwabo bagiramo uruhare, bakabikumira kandi bigakunda.

Hishamunda avuga ko ibiza byangije ibintu byinshi mu mezi 8 ashize, kuko byasenye inzu 2913, byangiza imyaka kuri Ha 1539.61, amashyamba kuri Ha 73, amasoko 2, ibiro bikorerwamo 17, amashuri 261, imihanda 60, insengero 12, amateme 52 n’ibindi bikorwa remezo birimo n’amashanyarazi.

Hishamunda avuga ko gukumira ibiza bitagomba guharirwa Leta gusa, bisaba guhuza imbaraga abaturage nabo bakabigiramo uruhare.

Ati “Hari ibiza biza nk’impanuka ariko hari n’ibindi bikwiye kwirindwa mu gihe tugezemo cy’imvura, kuko abantu babikora kandi bigashoboka”.

Yatanze urugero rw’ibiza biturutse ku nkubi y’umuyaga ko abantu bashobora kuzirika ibisenge bakoresheje imigozi yabugenewe, no mu gihe cy’imvura ko bashobora gucukura imirwanyasuri no kuyobora amazi, bashobora kandi gucukura ibyobo bifata amazi bityo ntabaseneyere.

Hishamunda yavuze ko guhangana n’ingaruka z’ibiza bigoye kuruta kubikumira hakiri kare, kuko ingaruka zabyo ari zo mbi cyane.

Ati “Leta imaze gukoresha miliyari 10Frw yo kubaka inzu 12500 z’abasenyewe n’ibiza, murumva ko ayo mafaranga ari menshi cyane, abaturage turabasaba kuzirika ibisenge, ndetse abatuye ahantu habi hakwibasirwa n’ibiza bakaba bahimuka mu gihe cy’imvura, igihe Leta igishaka igisubizo”.

Avuga ko ibiza bishobora kuza biturutse ku bintu byinshi bitandukanye, hari ibishingiye ku nkuba byangiza imiyoboro y’amashanyarazi, kwangiza inyubako, ariko ibi nabyo umuturage igihe abonye inkuba zirimo zikubita acomokora ibintu byose bikoreshwa n’amashanyarazi, ndetse akirinda no kuvugira kuri telefone, abari hanze y’inzu bakirinda kugama munsi y’ibiti.

Muri iyi mvura y’umuhindo Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi irasaba abantu bose kwitwararika, kuko kuva yatangira kugwa vuba mu gihe kitamaze ukwezi yangije byinshi, kuko yahitanye abantu 20 abagera kuri 36 bagakomereka, ndetse yangiza n’ibikorwa remezo inasenya inzu, inangiza ubutaka.

Ibindi bintu biteza ibiza ni ibirombe bicukurwamo amabuye kuko usanga iyo hatabayeho gusiba ibyobo, biteza inkangu ubutaka bugatwarwa.

Hishamunda avuga ko hari n’abagwa muri bya birombe bagiye kwibamo amabuye rwihishwa, aha niho asaba abantu kwigengesera bakanirinda ibikorwa byose byashyira ubuzima bwabo mu kagaga.

Akomeza avuga ko atari byiza kwambuka imigezi n’inzuzi mu gihe cy’imvura nyinshi ,ndetse no kugenda mu muhanda imvura irimo igwa ari nyinshi.

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba ariho hateganyijwe imvura nke y’umuhindo, kuko hateganyijwe kugwa iri hagati ya milimetero 200 na 300.

Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu turere twinshi tw’Intara y’Amajyaruguru, uretse igice kinini cy’Akarere ka Musanze na Burera.

Ahazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 400 na 500 ni mu Ntara y’Amajyaruguru iteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Musanze no mu Majyaruguru y’Akarere ka Burera, naho mu Ntara y’Iburengerazuba iteganyijwe mu turere twaho twinshi uretse aka Ngororero.

Hishamunda yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukangurira abaturage kwirinda no gukumira ibihombo biterwa n’ibiza.

Ntihabose Anaclet atuye mu Murenge wa Jari, avuga ko usanga muri Kigali hari abantu batuye mu manegeka kandi igihe cy’imvura ugasanga bashobora guhura n’ibiza.

Ati “Jyewe imvura yansenyeye inshuro 2 zose, nahisemo kwimuka ntura hano iwanjye, ubu ndatekanye. Ndagira inama abantu banga kuva ku izima ryo kwimuka, ko babikora ibiza bitarabasenyera nkanjye”.

Ntihabose avuga ko abatuye ahantu hahanamye bagombye kwimuka mbere, imvura itaragwa ari nyinshi kugira ngo ubuzima bwabo butajya mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka