Mu mashuri hagiye gushyirwaho amasomo yihariye yo kwirinda ibiyobyabwenge

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko mu mashuri abanza n’ayisumbuye harimo gushyirwaho amasomo yihariye yo kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rwagize uruhare mu kumena kanyanga yafatiwe mu Karere ka Kayonza
Urubyiruko rwagize uruhare mu kumena kanyanga yafatiwe mu Karere ka Kayonza

Byatangajwe mu gihe tariki 07 Kamena 2022, mu Karere ka Kayonza hatangirijwe ubukangurambaga bw’icyumweru mu mashuri ku rwego rw’Igihugu, bugamije gukangurira urubyiruko kurwanya no kwirinda ikoreshwa n’ikirakwizwa ibiyobyabwenge.

Ni muri gahunda Leta y’u Rwanda yahisemo mu kurinda no gusigasira ubuzima bw’Abanyarwanda, kugira ngo bashobore guteza Igihugu cyabo imbere.

Urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu Karere ka Kayonza baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko n’ubwo ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge rikunze kugaragara mu rubyiruko rutari abanyeshuri, ariko hari n’abanyeshuri babyijandikamo kandi bikagira ingaruka zitari nziza ku buzima bwabo.

Diane Uwase, umunyeshuri mu mwaka wa gatanu mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kayonza, avuga ko hari umunyeshuri azi wigeze kubyijandikamo bikamugiraho ingaruka.

Ati “Mbere yari umwana mwiza muzima wiga agatsinda mu ishuri, aho yatangiriye kubinywa ukabona atangiye kujya atsindwa mu ishuri, ashaka kubyigisha bagenzi be, kuko yanywaga urumogi n’inzoga. Hari n’abakobwa b’inshuti zanjye, iyo banyoye inzoga nyinshi bibateza ubusambanyi, bakiyandarika cyane, hato bikabaviramo gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu batazi, ku buryo bakwanduriramo sida, cyangwa bagatwara inda zitateganyijwe”.

Bimwe mu biyobyabwenge byafatiwe mu Karere ka Kayonza mu mezi atanu ashyize birimo urumogi na Kanyanga
Bimwe mu biyobyabwenge byafatiwe mu Karere ka Kayonza mu mezi atanu ashyize birimo urumogi na Kanyanga

Robert Nizeyimana wiga mu mwaka wa gatatu kuri New Life Christian Academy, avuga ko ibiyobyabwenge bigaragara cyane mu rubyiruko.

Ati “Mu busanzwe ibiyobyabwenge biragaragara pe, urubyiruko rwo hanze rutari mu mashuri akenshi na kenshi bakunda kugaragara babinywa, bikabaviramo gukora ibikorwa bimeze nk’ibyinyamaswa. Ibiyobyabwenge birakoreshwa cyane mu rubyiruko”.

Bimwe mu biyobyabwenge bikunda gukoreshwa n’urubyiruko birimo Urumogi, Kanyanga, inzoga z’inkorano, Mugo (Heroine) n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, avuga ko muri ako karere hakomeje kugaragara ababihinga, ababikwirakwiza mu buryo bunyuranye, n’ubwo harimo ababifatirwamo bakabihanirwa barimo n’urubyiruko.

Ati “Mu karere kacu mu gihe cy’amezi atanu, hafashwe urumogi rungana n’ibiro 246, kanyanga litiro 430. Muri aya mezi atanu kandi, hakozwe dosiye 66 ndetse hanafunzwe abantu 77, harimo n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20 bagera kuri 32, abenshi bafatiwe mu gukoresha urumogi ndetse na kanyanga”.

Abanyeshuri bemeza ko muri bagenzi babo harimo abakoresha ibiyobyabwenge
Abanyeshuri bemeza ko muri bagenzi babo harimo abakoresha ibiyobyabwenge

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri MINISANTE, Dr. Tharcise Mpunga, avuga ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu bizahaza imibereho y’abantu n’imitekerereze, ku buryo guca ukubiri nabyo bifite ingaruka nziza, ari naho ahera avuga ko bigiye kujya byigishwa nk’isomo.

Ati “Turimo turashyiraho amasomo yihariye mu nteganyanyigisho zisanzwe z’amashuri, isomo rijyanye n’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, uko babyirinda n’uko babimenya. Turimo turashyiraho n’ubundi buryo bwo kwigisha abana n’ibibazo byo mu mutwe ahanini biba bishingiye ku biyobyabwenge”.

Akomeza agira ati “Ni ukugira ngo tubigishe, tubahe ubumenyi buhagije, ariko tubahe n’umwanya wo kuba baganira kugira ngo bagaragaze ibibazo byose bigakemuka. Ahantu henshi imyumvire y’ibiyobyabwenge igenda ihinduka, kenshi bica muri club z’abana, iyo bamaze kubona ingaruka zabyo, nibo bamagana n’ababyeyi babo”.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi

Imibare itangazwa n’inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba, igaragazwa ko mu gihe cy’amezi atanu ashize hakiriwe ibirego 612 bishamikiye ku biyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka