Mu kwezi kwa Cyenda imvura izaba nke

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2024 kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20 2024, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na milimetero 40.

Imvura iteganyijwe izakomeza kuba nke mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Intara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba. Imvura iteganyijwe munsi y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe n’iminsi itatu, iteganyijwe taliki ya 11 Nzeri no mu mpera ziki gice.

Ubushyuhe muri rusange buteganyijwe kwiyongera henshi mu Gihugu ugereranyije n’ibihe tuvuyemo. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 20 na 32, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe bukazaba buri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 18. Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 10 ku isegonda uteganyijwe henshi mu Gihugu.

Imvura iteganyijwe

Ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na 40 niyo itaganyijwe mu gihugu ikaba iri munsi y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice. Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 40 niyo nyinshi iteganyijwe muri iki gice, ikaba iteganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Musanze, Burera no mu bice bito by’Uturere twa Nyagatare na Rutsiro.

Ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba hateganyijwe ko imvura izakomeza kuba nke ikazaba iri hagati ya milimetero 0 na 10. Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe n’iminsi itatu, ikaba iteganyijwe taliki ya 11 Nzeri no mu mpera ziki gice.

Imvura iteganyijwe izaturuka ku miterere ya buri hantu.

Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda niwo uteganyijwe muri iki gice. Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na metero 10 ku isegonda (reba ibara ry’icunga rihishije ku ikarita y’umuyaga uteganyijwe) utegantijwe henshi mu Turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke no mu bice bito byo mu Turere twa Rusizi, Nyamagabe na Ngororero.

Ahasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda (reba ibara ry’umuhondo ku ikarita y’umuyaga uteganyijwe), uretse mu bice bimwe by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Bugesera, Kamonyi na Muhanga, hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi kibisi).

Uko ubushyuhe buteganyijwe ahantu hatandukanye

Ubushyuhe bwo hejuru

Muri iki gice cya kabiri, ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe kwiyongere hagati ya dogere selisiyusi 30 na 32 mu karere ka Bugerera, ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, iby’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Amayaga no mu Kibaya cya Bugarama. Mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, ibice byinshi by’Uturere twa Nyabihu, mu majyaruguru y’Uturere twa Burera na Musanze, niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 24.

Ubushyuhe bwo hasi

Ubushyuhe bwo hasi nabwo buteganyijwe kwiyongera henshi mu Gihugu ugereranyije n’ibice byabanje. Ahateganyijwe gukonja cyane ni mu karere ka Nyabihu, no mu bice by’Uturere twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Nyamagabe, Nyaruguru na Ruzizi hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 12.

Henshi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe n’Umujyi wa Kigali niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere selisiyusi 16 na 18. Amakarita akurikira aragaragaza birambuye ingano y’imvura, ubushyuhe n’umuvuduko w’umuyaga biteganyijwe muri buri Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka