Mu kwezi kumwe umuhanda Tyazo-Rangiro-Cyato uraba ari nyabagendwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe umuhanda wangiritse cyane uhuza Imirenge ya Kanjongo, Rangiro ,Cyato na Yove uza kuba wasubiye kuba nyabagendwa mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye.

Umuhanda Tyazo-Cyato-Yove warangiritse bikomeye
Umuhanda Tyazo-Cyato-Yove warangiritse bikomeye

Abaturage batuye muri iyo mirenge n’abahaturiye bakomeje gutaka ko imihanda yabo yangiritse ndetse bagashinja ubuyobozi bw’akarere kubarangarana, kuko ubuhahirane bw’imirenge bwahagaze.

Mutuyimana Focus utuye mu Murenge wa Rangiro, avuga ko ubukene bukomeje kubarembya kuko batakibasha kujyana imyaka yabo ku isoko ndetse n’amatungo yabo ntibabone uko bayagurisha ngo bikenure kuko imihanda itagendeka.

Yagize ati “Biragoye ko wajyana imboga cyangwa itungo ku isoko ngo ubashe kwikenura. Nubwo wabijyana ubigezayo bihenze kuko ubigutwarira araguhenda cyane, ni ikibazo kimaze iminsi, iyi mvura yo yaraje irahica burundu”.

Umwe mu bayobozi b’uruganda bafite icyayi muri kariya gace avuga ko byabahombeje cyane, kuko icyayi kugira ngo kizagere ku ruganda cyangwa se kibagereho biba bigoranye cyane.

Yagize ati “Hano dufite imirima y’ibyayi ariko biragoye cyane gucisha icyayi mu Kirambo, ubwabyo kirapfa kandi bikanahenda cyane”.

Bamwe mu baturage kandi bavuga ko bitoroshye ku batuye muri iriya mirenge kugera ku bitaro bya Kibogora, cyane cyane ku babyeyi badashobora kuhagera mu gihe bagiye kubyara.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungiriye ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, avuga ko inyigo y’uwo muhanda yarangiye bategereje amafaranga ya Leta kuko ari umuhanda uhenze, gusa akizeza abaturage ko bagiye kwishakamo ibisubizo ku buryo mu kwezi kumwe umuhanda uzaba ari nyabagendwa.

Akarere ka Nyamasheke gasaba Minisiteri ibishinzwe kubibuka amafaranga yo gusana imihanda akaboneka
Akarere ka Nyamasheke gasaba Minisiteri ibishinzwe kubibuka amafaranga yo gusana imihanda akaboneka

Yagize ati “Uriya muhanda ufite kilometero 21,5 mu gihe cy’imvura ntuba ari nyabagendwa. Uzakorwa na miliyari 4,4, twawutanze mu buyobozi bukuru ngo badufashe kuwusana, twawushyize mu igenamigambi ry’uyu mwaka”.

Akomeza agira ati “ Turizeza abaturage ko tariki 15 z’ukwezi gutaha uzaba uri nyabagendwa, tuzakora umuganda uhuriweho, akarere gashake ibikoresho ariko twishakemo ibisubizo, mu gihe tugitegereje igisubizo kirambye”.

Ntaganira avuga ko bagiye no kuba bakora indi mihanda ya Shangi-Nyabitekeri ndetse na Ntendezi- Karengera, kugira ngo abaturage babe bayifashisha kuko na yo yangiritse bikomeye mu gihe bagitegereje ko Minisiteri ibishinzwe ishyiramo amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuse ko mwanditse iyi nkuru mukwezi kwa 5/2020 muvugako mukwezi kumwe uraba ari nyabagendwa ubuko tugeze mukwa 12/2020 mwaba mwarongeye kureba niba ibyo mwanditse byarakurikijwe!!!????
Ubu warushijeho kuba mubi cyane!

HARERIMANA Frederic yanditse ku itariki ya: 19-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka