Mu kwezi kumwe mubazi z’abamotari zirongera gukoreshwa

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatangaje ko mubazi kuri moto zizongera gukoreshwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe mu Mujyi wa Kigali, kuko ibibazo byari birimo bigenda birangira.

Mubazi zo kuri moto zigiye kongera gukoreshwa
Mubazi zo kuri moto zigiye kongera gukoreshwa

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yagarutse kuri icyo kibazo ubwo yari mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku munsi wayo wa kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, aho byagaragaye ko hari bamwe mu bamotari batari bakizikoresha, avuga ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ziba zongeye gukoreshwa.

Yagize ati “Bamwe barazikoreshaga ariko hari igice kinini kindi kitazikoresha, ariho haje gufatwa umwanzuro n’inzego zigiye zitandukanye y’uko hagurwa izindi mubazi, izo rero zigeze ku bihumbi 15, zaraguzwe zimaze kugera mu gihugu ndetse n’abamotari bazishyira kuri za moto zabo. Ni igikorwa cyo kwambara mubazi ku bamotari cyari kimaze iminsi kibera hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, kikaba kirangirana na kuno kwezi”.

Uwo muyobozi kandi yagarutse ku mpamvu hari abamotari bakuwe mu makoperative bakaba batarayasubizwamo.

Minisitiri Nsabimana yavuze ko mbere hari ibibazo byinshi bitandukanye mu mikorere y’amakoperative y’abamotari, ari nayo mpamvu haje gufatwa umwanzuro w’uko aseswa haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu gihugu muri rusange.

Yagize ati “Harimo gushyirwaho izindi koperative nshya, zikaba zimaze kujyaho mu Mujyi wa Kigali muri Gasabo, Kicukiro ndetse no muri Nyarugenge naho zamaze kujyaho, kandi zose zikaba zimaze kubona abayobozi bashya ndetse n’uburyo zubatse zikaba zitandukanye na koperative zariho mbere. Mu gihugu hose naho uburyo bwo gushyiraho koperative zindi nshya burakomeje, habanje igikorwa cyo gusesa izari zisanzwe, no kureba imitungo zari zifite n’abari bayifite”.

Mu Mujyi wa Kigali habarirwa moto zikora akazi ko gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange zirenga ibihumbi 20.

Inkuru zijyanye na: UMUSHYIKIRANO 2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka