Mu kigage habamo iki gitera abantu kujya mu bitaro?

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) gisaba abaturage benga ubushera cyangwa ikigage, kwirinda gukoresha amasaka yavanzwe n’imiti y’imisukano ikoreshwa mu guhungira(kwica udukoko) imyaka.

Hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana abaturage bajya kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera cyangwa ikigage, ndetse bamwe bakaba bakurizamo urupfu.

Urugero ni abagera kuri 74 bo mu Karere ka Gisagara basuye umugeni bari baraye bashyingiye ku wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2023 mu Kagari ka Zivu, Umurenge wa Save, aho banyweye ikigage kikabagwa nabi.

Bamwe muri abo baturage batangiye kumva baribwa mu nda, bagira ngo ni uko banyoye ikigage kidasembuye, ariko byageze ku wa Mbere batangira kujyanwa kwa muganga.

Muri bo hari abagera ku munani bageze ku rwego rwo kuremba cyane bituma boherezwa ku Bitaro bya Kabutare mu Mujyi wa Huye.

Uwitwa Nyiramana Eugénie avuga ko yatangiye aribwa mu nda, akumva yacitse intege umubiri wose, ubundi akababara mu ngingo ndetse agera n’aho afatwa n’impiswi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko byaba biterwa n’uko hari abaturage banywa ikigage cyangwa ubushera bidafite isuku, ariko impamvu ya nyayo Kigali Today yayibajije Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA).

Umuyobozi muri Rwanda FDA ushinzwe ubugenzuzi n’iyubahirizwa ry’ubuziranenge ku biribwa n’ibinyobwa, Innocent Nyamwasa, avuga ko kuba ikigage cyangwa ubushera bitarimo isuku ngo bidashobora guhumanya abantu benshi icyarimwe.

Nyamwasa yagize ati "Ibyo dukeka kuko biba bisaba gusesengura no kubona ibisubizo bya Laboratwari, igikekwa cyane ni imiti ikoreshwa mu guhungira amasaka, ibigori n’ibishyimbo, ikaba ikoreshwa kugira ngo yice udukoko".

Nyamwasa avuga ko iyo miti yica udukoko mu myaka harimo ikozwe mu buryo bw’ifu ndetse n’ikozwe mu buryo busukika, kandi ko isukika ari yo mibi kuko uwayivanze n’amasaka ngo ihita icengera mu ntete imbere zigahinduka uburozi.

Agira ati "Dusaba ko abaturage bakoresha imiti y’ifu kuko imisukano icengera mu ntete z’amasaka kandi nta buryo bwo koza ayo masaka ngo umuntu akuremo uwo muti nk’uko wabigenza mu gihe wahungiye ukoresheje ifu".

Nyamwasa avuga ko hari ubukangurambaga bwo kubwira abaturage imiti yemewe mu kwica udusimba mu gihe cyo guhunika imyaka n’igihe ikiri mu murima, kuko ngo benshi bayikoresha batatekereje ingaruka yateza ku buzima.

Avuga ko iyo miti ikoreshwa mu guhungira imyaka yica abantu iyo hakoreshejwe irengeje urugero, ariko mu gihe ari mike ngo nibwo abaturage bafatwa no kubabara umutwe, kurwara mu nda bikavamo kuruka n’impiswi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka