Mu gihe tuganura tujye tubika n’ibyo abana bazarya ku ishuri - Meya Sebutege
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye ko igihe abantu baganura bajya bazirikana n’ibyo abana babo bazakenera kurya ku ishuri.
Hari mu birori byo kwizihiza umuganura yifatanyijemo n’abatuye mu Kagari ka Buremera mu Murenge wa Maraba, kuri uyu wa 2 Kanama 2024.
Afatiye urugero ku ruhare rw’ababyeyi rw’amafaranga 975 abafite abana biga mu mashuri abanza basabwa gutanga ku gihembwe kugira ngo abana babo babashe gufatira amafunguro ku ishuri, yagaragaje ko ababyeyi bashobora gutanga n’ibiribwa bifite agaciro k’ariya mafaranga.
Yagize ati “Umubyeyi asabwa gutanga umusanzu w’amafaranga 975. Uwubariye mu mifungo y’imboga havamo itanu, uwubariye mu mifungo y’ibijumba na ho havamo itanu. Ubariye mu gufasha mu guhemba utekera abana ku ishuri, wamwishyura umunsi umwe.”
Yunzemo ati “Umuyobozi w’ishuri ntiyajya kugura inkwi igihe hari ababyeyi bazizanye. Ntabwo yakenera kujya kugura imboga, igihe hari abazizanye.”
Yagiriye ababyeyi inama yo gutekereza ku ruhare rw’abana babo muri gahinda yo gufatira amafunguro ku ishuri, mu gihe cyo kuganura ku byo umuntu yejeje.
Ati “Twifuza ko mu gihe twishimira umusaruro ukomoka ku bikorwa by’ubuhinzi twakoze, rwa ruhare rw’abana twajya tubyibuka tukarushyira ku ruhande. Niba ari mironko y’ibishyimbo ukayishyira ku ruhande, niba ari imifungo itanu y’imboga tukayishyira ku ruhande mbere yo kujya ku isoko.”
Abaturage b’i Maraba bavuga ko uruhare basabwa mu gufasha abana babo kurira ku ishuri atari runini, ko n’abatabikora ari ukutabyitaho.
Claudine Mukeshimana utuye mu Mudugudu wa Nkorwe ati “Ariya si amafaranga umubyeyi yabura cyane ku buryo atayatangira umwana.”
Innocent Mudacyahwa na we wo mu Mudugudu wa Nkorwe ati “Ntabwo amafaranga 975 yatunga umwana mu gihe cy’igihembwe cyose. Ni nka Nkunganire Leta iba yasabye ababyeyi. Rwose ababyeyi dukwiye kwikubita agashyi, ayo mafaranga tukajya tuyatanga, byaba ngombwa n’imyaka twejeje tukayitanga, ariko abana bacu bagafungura.”
Mudacyahwa yongeraho ko kuba hari ababyeyi batita ku gutanga amafaranga Leta ibasaba mu kunganira ibyo itanga ku bana babo bituma ku ishuri babasaranganya ibihari. Ati “Nyamara buriya bufaranga tugerageje tukabutanga, za mboga zirahahwa, abana bakarya indyo yuzuye, n’ibyo kurya bigatubuka.”
Anavuga ko kuba ababyeyi batayatanga, abana bakabatumwaho kubibutsa, hari ukuntu bituma abana bigiramo ipfunwe ryo kumva ko bari kurya ku by’abandi.
Ku ishuri ribanza rya Nkorwe ryabereyeho ibirori, umwaka ushize abana batanze 975 basabwa mu kunganira ibyo Leta ibatangaho bari 87%, naho ku ishuri ribanza rya Buremera biri mu Kagari kamwe bayatanze ku rugero rwa 92%.
Ohereza igitekerezo
|