Mu gihe cya Covid-19 hari ababuze uruhare mu gufata ibyemezo - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe bugamije kureba ingaruka icyorezo cya Covid-19 cyagize, mu gutuma abantu bagira uruhare mu gufata ibyemezo, bwagaragaje ko hari abakomwe mu nkokora bigatuma batagira uruhare mu gufata ibyemezo.

Ubushakashatsi bwerekanye ko hari benshi babuze uruhare mu gufata ibyemezo
Ubushakashatsi bwerekanye ko hari benshi babuze uruhare mu gufata ibyemezo

Ni ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Musanze, Nyanza na Karongi, bukorerwa ku bantu bari mu byiciro bitandukanye birimo abagore, abafite ubumuga, abakora imirimo yo kwirwanaho, abahagarariye amadini, abana, ndetse n’urubyiruko, harebwa uruhare bagize mu gufata ibyemezo mu gihe cya Covid-19 no muri ibi bihe byo kuzahura ubukungu, aho icyo cyorezo kimaze gutangira agahenge.

Bimwe mu byo abaturage babajijwe ni ukugereranya uko byari byifashe mbere ya Covid-19, mu gihe cyayo, ndetse n’ubu aho imaze kugabanuka, hagamijwe kugira ngo harebwe mu gihe cy’amage nk’ibyorezo, aho ibyemezo bifatwa byihuse uko byakorwa, ariko abantu benshi babigizemo uruhare, kuko iyo bibaye uko bishyirwa mu bikorwa, bitandukanye n’iyo batabigizemo uruhare.

Dieudonnée Uwizeye ni umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi, akaba n’umwarimu muri Kaminuza, avuga ko ibyabuvuyemo byagaragaje ko mu gihe cya covid-19, hari abantu benshi batagize uruhare mu gufata ibyemezo.

Ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe cya Corona, abagore bashyiraga igihe kinini mu kwita ku muryango, noneho niba ari nk’inama batumiwemo iza gufatirwamo ibyemezo ntibabone uko bayijyamo. Abantu bakuze bafite imyaka 60 kuzamura nabo babwirwaga ko bari buze kwandura cyane nibaramuka bagiye muri izo nama”.

Jeanette Mugiraneza ashinzwe gukurikirana ibikorwa mu muryango nyarwanda urwanya ubukene n’akarengane (ActionAid Rwanda), avuga ko impamvu batekereje gukora ubwo bushakashatsi, ari uko bashakaga kumenya niba ibyemezo bifatirwa biriya byiciro babigiramo uruhare.

Ati “Nyuma yo kumenya ibyavuye mu bushakashatsi turifuza ko bya byiciro byihariye, bigira uruhare mu byemezo bibafatirwa, bakaba baba muri bamwe mu bashobora kuba batanga inama, cyangwa se ibitekerezo, kandi ibyo bitekerezo bigashyirwa mu bikorwa, bikaba byagera mu nzego z’ibanze, akarere no ku rwego rw’Igihugu”.

Ni ubushakashatsi bwakozwe aho icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kungenza make, bukorerwa mu turere dutatu gusa, turi mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba ndetse n’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka