Mu cyumweru kimwe gusa impanuka zahitanye abantu 17

Polisi y’u Rwanda itangaza ko muri iki cyumweru cyo kuva ku wa Gatanu tariki 11 kugera ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020, habaye impanuka zitandukanye zihitana ubuzima bw’abantu 17.

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwirinda impanuka
Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwirinda impanuka

Ibyo ni ibitangazwa n’umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, akibutsa abantu gukomeza kubahiriza amategeko yo mu muhanda kuko ari byo bizagabanya impanuka.

ACP Ruyenzi agaruka ku mibare y’impanuka zabaye muri iki cyumweru ndetse akanakomoza ku mpamvu zizitera, ziganjemo amakosa yo mu muhanda.

Agira ati “Muri iki cyumweru dusoza habaye impanuka 12 zikaba zarahitanye ubuzima bw’abantu 17, ntabwo ari bake. Abantu nibadakomeza gukaza ingamba mu kubahiriza amategeko y’umuhanda bishobora kuba bibi kurushaho”.

Ati “Icyakora nubwo impanuka zabaye, tubona hari benshi bagerageza gushyira imbaraga mu kubahiriza amategeko yo mu muhanda, ukurikije ubwinshi bw’ibinyabiziga bihari. Gusa icyo twifuza ni uko nta mpanuka zaba zihitana ubuzima bw’abantu, zinabaye zikaba zoroheje”.

Avuga kandi ko mu bindi bitera izo mpanuka ari ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge kuko bitagiye muri Contrôle Technique, agashishikariza ababitunze kubijyanayo batarabihanirwa.

Ati “Hashize ibyumweru bibiri Contrôle Technique yaratangiye ku binyabiziga byose, bivuze ko buri muntu yagombye kuba afite nibura gahunda y’igihe azagirayo.

Nutayisaba ntunajyeyo uzabibazwa, cyane cyane ko no mu mpanuka ziba harimo iziterwa n’uko ibinyabiziga bidafite ubuziranenge, imodoka nini n’into zose ubu zatangiye gukorerwa, nizijyanweyo batarabihanirwa”.

Ibyo biributswa mu gihe igikorwa cyo gusuzuma ibinyabiziga cyari cyarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19, abafite ibinyabiziga bagasabwa nibura kwiyandikisha bagahabwa gahunda.

Yibutsa kandi abo mu ntara zitandukanye ko serivisi yo gusuzuma ibinyabiziga itaratangira kubasangayo kubera ibibazo bitandukanye bishamikiye kuri Covid-19, bityo ko basabwa kuzana ibinyabiziga byabo i Kigali.

Mu bindi bivugwa bitera impanuka ni abantu banywa ibisindisha hanyuma bagatwara ibinyabiziga, bakibutswa ko bitemewe, nk’uko ACP Ruyenzi abisobanura.

Ati “Tuributsa abantu ko gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha ari ikizira, hari uwo tubaza ati nari nanyoye ‘agapeti’ kamwe kandi ntuba uzi uko umubiri wawe ukakira.

Icyiza ni uko niba uzi ko uribunywe inzoga washaka undi ugutwara ubyemerewe hanyuma ukirinda cyane telefone utwaye, ibyo ni byo biri ku isonga mu guteza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu benshi”.

ACP Ruyenzi agaruka kandi ku kubahiriza isaha yo gutaha ya saa tatu, aho ngo hakiri abantu batayubahiriza nubwo bidakabije nka mbere.

Ati “Ugereranyije n’igihe iyo gahunda yo kubahiriza isaha yo gutaha ya saa tatu yatangiriye, ubona ubu benshi bayubahiriza nubwo hakiri bake binanira. Ahanini n’abo bafatwa usanga haba hari impamvu zabiteye ariko byabananiye kugenzura, gusa ibyo ntibyatuma bakureka kuko uba ugomba kujya muri gahunda zawe kare bityo ukubahiriza isaha yagenwe”.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko kuva muri Werurwe kugeza mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, habaye impanuka zo mu muhanda zigera kuri 600 zikaba zarahitanye abantu 90.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Impamvu zikomeye zitera impanuka 1 nukurenza umvuduko wemewe.urebye neza usanga izo modoka inyinshi cyangwa zose ali izidashyirwamo speed gvonor kandi nicyo cyambere cyaragaje ubushobozi bwo kugabanya impanuka ntiwayishyira muli cette dyna itwara 2 umvuduko wayo nubundi ali muto ngo ureke ziriya Hilux DCabine ndetse nama jeep ubaze Hilux zigwa wabibona izindi amakamyo cyane ali ya akururana nayo a kenshi numuvuduko, kuko nazo ntayo zigira 2 contrôle technique cyane imodoka nini ni zitwara abantu 3uburangare à kenshi gaterwa namaterephone 4 umunaniro

lg yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Impfu nyinshi zatewe nuko abantu bahungaga sa moya ya nimugoroba.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

gatarayiha yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka