Mu byumweru bine abantu ibihumbi 56 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Prof Shyaka Anastase atangaza ko mu byumweru bine inzego z’ibanze zikorana n’inzego z’umutekano zahagaritse abantu ibihumbi 56 batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Asobanura amabwiriza yashyizweho n’inama y’abaminisitiri mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, Minisitiri Shyaka yavuze ku birebana no guhagarika utubari. Yasobanuye ko utubari, inzu zigurisha ibifungurwa zikora nk’utubari ndetse n’utubari twimukiye mu mahoteli tutemewe, avuga ko ahazafatwa hazajya hacibwa amande ndetse hagafungwa.

Ati "Utubari na resitora zikora nk’utubari n’utubari twigize resitora birafunzwe, ibidafunga inzego zibishinzwe zirabafungira kandi bacibwe amande. Nta bindi byo kwitwaza. Hoteli na resitora byemewe gukora ariko nta kabari kemewe muri Hoteli, turashyiraho ibihano bikarishye kandi biryana ku batubahiriza amabwiriza."

Ministiri Shyaka yamaze amatsiko abatekereza gukoresha ubukwe bakajyana abantu muri Hoteli na resitora ko na byo bitemewe, avuga ko mu gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19 bagomba kubahiriza umubare w’abantu bemewe mu gusezerana imbere y’amategeko n’abemewe mu rusengero.

Agira ati ; "Urukundo ni rwiza, gushakana ni byiza ariko ni byiza kubahiriza amabwiriza yavuzwe, imbere y’amategeko hemewe abantu 15, imbere y’Imana bubahe amategeko, si ngombwa kujyana abantu 200 mu birori muri Hoteli kuko n’iyo bahana intera, nyuma y’amasaha atatu bamaze gufata rimwe intera ivamo bagahoberana bakegerana, bagakoranaho kandi ni ho abantu bandurira."

Mu Karere ka Rubavu hari utubari twinshi twari rwarafunguye tuvuga ko dutanga serivisi ya resitora, ariko ubu tukaba twafashe umwanzuro wo kongera gufunga.

Umwe mu bafite akabari yagize ati "Ubundi abantu bazaga kurya ariko bakurikiye inzoga, kuba zitemewe ni ugufunga, igihombo turacyemera, ubuzima ni bwo bwa mbere, abakozi nababwiye ko bitegura gutaha. Ubuzima ni bwo bwa mbere. "

Minisitiri Shyaka ubwo yasobanuraga aya mabwiriza n’uko agomba gushyirwa mu bikorwa, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 akurikizwa, asaba abaturage kutarebera mu gihe babona hari aho amabwiriza atubahirizwa, ahubwo bagahwitura abatayubahiriza batabyumva bakamenyesha ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka