Mu byumweru bibiri hafashwe imodoka 748 zifite ibirahure byijimye
Mu bukangurambaga bwo kwamagana imodoka zifite ibirahure byijimye (fumé), Polisi y’u Rwanda imazemo ibyumweru bibiri, hafashwe imodoka 748 ba nyirazo barabihanirwa.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police), SSP René Irere kuri Radio Rwanda, kuri uyu wa 26 Kanama 2022.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko ikomeje guhana umuntu wese, ufite imodoka y’ibirahure bituma abari hanze yayo bashidikanya ku bantu cyangwa ku bintu birimo imbere.
Ingingo ya 85 y’Iteka rya Perezida No 85/01 ryo muri 2002 ivuga ko ibirahure by’imodoka bigomba kuba bikozwe mu bintu bibonerana, bidacuya kandi bikaba bikozwe ku buryo bidahindura isura y’ibireberwamo, kandi mu gihe bimenetse umuyobozi w’ikinyabiziga agakomeza kubona bihagije inzira nyabagendwa.
SSP Irere na we yakomeje agira ati "Niba umuntu uri mu modoka yambaye agapira gatukura, uri hanze ntagomba kukita ubururu, agomba kubona neza ko urimo imbere ari umugabo atari umugore, yambaye ingofero,...gushidikanya ntabwo bigomba kubaho."
Yongeraho ko abapolisi bajya impaka kenshi n’abatwaye ibinyabiziga, babasaba kuvana ku birahure by’imidoka amasashe atuma byijima cyangwa bitabonerana neza.
SSP Irere avuga ko umuntu urebera mu kirahure kitabonerana neza, bimugora kubona ibiri inyuma ye mu ndorerwamo (retroviseur), bikaba byakurizamo gukora cyangwa guteza impanuka.
Akomeza asobanura ko imodoka zifite ibirahure byijimye zikunze gukoreshwa n’abantu bafite ibyaha, akenshi ngo baba batwayemo ibicuruzwa bya magendu cyangwa ibiyobyabwenge.
SSP Irere yibutsa abantu bafite imodoka z’ibirahure byijimye gushishuraho amasashe atuma bitabonerana neza, kuko nibatabikora Polisi ngo izabategeka kubikuraho kandi ibahane.
Yungamo ko Ingingo ya 145 y’iryo Teka rya Perezida rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, igena abagomba kugendera mu modoka zifite ibirahure byijimye, baba babyemerewe na Komite ishinzwe Umutekano.
SSP Irere avuga ko mu cyumweru cyashize Polisi yafashe imodoka 352 zifite ibirahure byijimye, mu gihe muri iki kirimo kurangira hafashwe izigerera kuri 396, inyinshi zikaba zarabonetse mu Mujyi wa Kigali no mu bice byegereye imipaka ya Congo na Uganda.
Ohereza igitekerezo
|
Niba itegeko rivuga ko dusabwa gukuraho za fumées kubirahure by’ imodoka zacu, n’iki gituma tudakurikiza amategeko ?
Uwayiguze nawe ariko bimeze,nagende abisobanure azahabwa igisubizo cyiza
Murakoze.
Birakwiye kbs kko ntibyemewe kdi natwe tubikora tubizi ahubwo muzatuvugire bongere agihe control technique imara kko nigito cyane nkuko rural yabigenje
Umuntu wese agomba gutwara imodoka agaragara keretse ubifitiye ububasha
None se abari batunze izo modoka bizagenda gute kandi ariko zaguzwe? Ahubwo babarure izo modoka bamenye umubare noneho ntihazagire uwongera kuyigura.
Byari bimaze kubu urwihisho rwabakora ibyaha ndetse no gutwara ibitemewe pe! Courage @Rwanda National Police.
Njyewe icyo mwazatubariza nimodoka tugura zarakoranwe ibirahure bya fumees ntadisashi tubaturiho niko ziza zikoze bizagenda bite ko kubihindura ari amafranga kd tutaragize uruhare mugutuma zinjira murwanda zikoze gutyo? Ubwo si akarengane???
Ubwo se iyo modoka wayiguze ririya Teka rya perezida wa repubulika ritarasohoka?
Ntabwo itegeko ritubuza kugura imododoka ahubwo ritubuza kuzihindura uko zakozwe, urugero nko gushyira ho amasashe y’umukara kugira ngo ibirahure bihindure isura.
Jyewe ntekerezako ikirahure cyazanye n’imodoka aricyo uruganda rwayikoze ntayindi sashe yongeweho ntago bakabaye bagitindaho ahubwo icyo navuga Wenda bakora bajya babanza bagasobanukirwa neza koko niba aricyo uruganda rwakoze ikinyabiziga koko Kandi nabyo byaba bitemewe ibinyabiziga bikoze muri ubwo buryo ntibyemererwe gukorera kubutaka bw’urwanda