Mu bikorerwa mu Rwanda ni ho hazava imirimo - MIFOTRA

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) isaba abakozi gushakira imirimo mu bikorerwa mu Rwanda no kurushaho guhanga byinshi biyihesha abatayifite.

Mu butumwa Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yatanze kuri uyu wa 01 Gicurasi 2020, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, yatanze ingero z’uko muri ibi bihe bya Covid-19 hatangiye havuka ibikorwa bizahesha abantu imirimo mishya.

Yagize ati “Nafata urugero rw’uruganda rukora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, iyo urwo ruganda ruvutse rutanga imirimo ku bakozi barwo, ku bahinzi n’aborozi kuko baba babonye aho bagurishiriza umusaruro bakiteza imbere”.

Akomeza asobanura ko inganda zinyuranye zitabiriye gukora ibikenerwa mu kurwanya icyorezo Covid-19, na zo ngo ari urundi rugero rw’ubucuruzi bukomeje guhesha benshi imirimo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Gushyigikira no guteza imbere ibikorerwa iwacu tubifitemo inyungu nyinshi kandi bikwiye kudutera ishema kuko byongera imirimo ihangwa, byongera amadevize, bidufasha kugabanya ibyo dutumiza mu mahanga tukongera ibyo twoherezayo, kandi biradufasha kubona ibisubizo bikwiye ku bibazo bihari”.

Minisitiri Rwanyindo avuga ko ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 ngo byatoje abantu gushyira umuco wo kuzigama mu by’ibanze bagomba guteza imbere, ndetse bakabitoza n’abakiri bato.

Yatangaje ko Leta igiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo abakozi babashe kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza, ashingiye ku kuba ubwizigame mu Rwanda bukiri ku rugero rungana na 10% by’umusaruro mbumbe (Imitungo y’Abanyarwanda bose mu gihugu).

Ministiri Rwanyindo akomeza avuga ko kugira ngo abantu bagere ku musaruro bari baragezeho, bizasaba abakozi gukora mu buryo budasanzwe, kwirinda impaka z’umurimo no kubungabunga umusaruro wari umaze kugerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka