Mu batangiye ingendo kuri uyu wa Kabiri hari abasubizwa inyuma, abandi bakomeze

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 zaraye zitangajwe, hari abantu bari batangiye ingendo kuri uyu wa Kabiri bakomeje gusubizwa aho bavuye kubera ko ’ingendo bakoraga zitari ngombwa’.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hamwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) mu kiganiro bahaye Televiziyo y’Igihugu.

Aba bayobozi bahaye ibisubizo abaturage bibazaga ku ngamba zo kwirinda Covid-19 zaraye zitangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 04 Mutarama 2021.

Iyi nama yabujije abaturage ba buri karere kurenga imbibi zako, bikaba byatumye ingendo hirya no hino mu gihugu zihagarara, usibye imodoka zitwaye ibicuruzwa ziba zigomba na zo kugendamo abantu batarenze babiri.

Abanyamakuru ba RBA hirya no hino mu Ntara berekanye kuri Televiziyo abaturage batabonye uko bakomeza ingendo bari batangiye basanga imiryango yabo cyangwa bava mu minsi mikuru basubira mu mirimo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko mu bantu bari batangiye ingendo, hari abasubizwa inyuma kubera ko ingendo bakoraga zitari ngombwa.

CP Kabera yagize ati "Ufite imodoka aravuga ko nta bantu atwara, abantu bakavuga ko imodoka zitabatwara, ariko impamvu hari abapolisi hirya no hino ni ukugira ngo bumve ibibazo by’abantu, abagomba koroherezwa boroherezwe,...abakora ingendo zitari ngombwa barasubizwayo (iyo bavuye)".

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko n’ubwo hari abantu batunguwe n’ibyemezo byafashwe, ngo bagomba kubyihanganira kugira ngo icyorezo cyari kimaze kwiyongera mu gihugu kigabanuke.

Col Mpunga akomeza avuga ko abafatirwa mu nzira baza kubanza gupimwa nibiba ngombwa, kandi abenshi barara bakemuriwe ibibazo bafite kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati "Hose urasanga hari aho abantu bahurira n’utundi turere kubera imiterere yaho ndetse n’abana bajya kwiga biragaragara, ariko nibiba ngombwa turabapima kugira ngo bamenye ko nta bwandu bafite, inzego zirabakurikirana ku buryo ibibazo byinshi birara bikemutse".

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye na we yavuze ko MINICOM ikomeje igenzura ku masoko n’amaduka atandukanye ku bijyanye n’abazamura ibiciro uko bishakiye, ku buryo uri bufatwe aza kubihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndanyu nzwe na makuru ya kigali today.

Munyembabazi martin yanditse ku itariki ya: 5-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka