Mu bagabo 856 bavugwaho gutera inda abangavu, hakurikiranywe 52 gusa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko kuba abangavu baterwa inda batavuga abazibateye bikiri mu bituma iki cyorezo kidacika.

Abangavu baterwa inda basabwa kudahishira abazibateye
Abangavu baterwa inda basabwa kudahishira abazibateye

Ibi bubihera ku kuba mu bana 856 bari munsi y’imyaka 19 bamenyekanye ko batewe inda muri aka karere kuva muri Mutarama 2017 kugera ku itariki ya 21 Gicurasi 2019, amadosiye yakozwe ari 80 gusa, kandi ko 52 muri yo ari yo yagejejwe mu nkiko.

Muri ayo madosiye 52 yagejejwe mu nkiko kandi, 28 muri yo yarashyinguwe kubera kuburirwa ibimebyetso ndetse no kubura gikurikurana.

Chantal Nyirazana ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, tariki 20 Kamena 2019 yashishikarije abana kudahishira ababateye inda, ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika.

Ibi yabivugiye ko kudahanwa kw’abakoze aya mahano biri mu bituma adacika ahubwo abagwirirwa na yo bagakomeza kwiyongera.

Abakobwa basabwe kutemera gushukishwa uduhendabana
Abakobwa basabwe kutemera gushukishwa uduhendabana

Yagize ati “Abana dufite ntibashaka kuvuga uwabahohoteye. Ajya kubivuga ari uko twa tuntu amushukisha atakitumuha. Ni ho abasha gutobora akavuga ngo nyamara ni kanaka.”

Mu zindi mbogamizi zibangamira uburenganzira bw’abana baterwa inda bakiri bato, harimo ababyeyi bumvikana n’ababatereye abana inda, ntibabagaragaze.

Nyirazana yasabye abana n’ababyeyi babo kudakomeza guhishira inkozi z’ibibi kuko biri gusenya umuryango nyarwanda.

Ati “Abana babyara na bo bagikeneye kurerwa, ntibabashe kwibonera ibitunga abana babo, maze bakavamo abarwara bwaki n’abagwingira.”

Yibukije kandi abana b’abahungu ko mbere yo gutera inda bagenzi babo b’abakobwa bari bakwiye kuzajya bibaza ku ko bakwiyumva igihe ari bashiki babo batewe inda.

Abahungu na bo basabwe kudatera inda abakobwa
Abahungu na bo basabwe kudatera inda abakobwa

Ati “Mushiki wawe natwara inda bikakubabaza uzamenye ko nawe nutera inda umukobwa, musaza we na we azababara.”

Abana na bo ubwabo bagiriye bagenzi babo inama, babicishije mu mivugo.

Yvette Umutoni wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, mu muvugo we yagize ati “Bangavu, kujya mu mihango si uburwayi, ni ikimenyetso cy’ubukure. Bigufatirana bagushuka ko kuryamana n’umuhungu ari cyo kivura imihango.”

Yanabwiye bagenzi be ko kuryamana n’umuhungu kizira kuko bibaviramo gutwara inda bakiri batoya kandi na bo bagikeneye kurerwa. Kandi ngo ni no gusebya ababyeyi.

Josiane Usanase wiga mu mwaka wa gatanu, mu muvugo na we yagize ati “Hari indangagaciro mwumvise yo gutwita ukirerwa? Harya bombo n’amandazi, iwanyu ngo ntibabibagurira? Ese niba ntabyo ubona, kubirya bikakuviramo gutwita bikumariye iki? Ibyo ni urukozasoni.”

Yvette Umutoni ati 'Bangavu, kujya mu mihango si uburwayi'
Yvette Umutoni ati ’Bangavu, kujya mu mihango si uburwayi’
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubusambanyi nicyo cyaha gikorwa n’abantu benshi kurusha ibindi byaha.Ni millions and millions.Babikora mu rwego rwo kwishimisha.Ariko kigateza ibibazo byinshi bikomeye:Sida,Kwicana,divorce na separation,Kwiyahura,Kujugunya abana bavutse,Gukuramo inda,etc...Byerekana ukuntu abantu badakunda Imana,nyamara bose bakavuga ko bayikunda.Umuntu ukunda Imana,yirinda gukora ibyo itubuza.Abakora ibyo itubuza,yateganyije umunsi izabakura mu isi,igasigara ituwe gusa n’abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani igice cya 2,iimirongo ya 21 na 22.Icyo gihano ni kibi kurusha gufungirwa ko wateye inda.Abakora ibyo Imana itubuza bible ivuga ko batazazuka ku munsi w’imperuka.

gatare yanditse ku itariki ya: 22-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka