Mu 1641 batanze kanditatire ku kuba abajyanama mu turere izemewe ni 1461

Komisiyo y’amatora mu Rwanda (NEC) yatangaje ko abakandida 1641 kujya mu nama njyanama y’akarere hemererwa 1461 bagizwe n’abagabo 903 bangana na 61.8%, mu gihe abagore ari 558 bangana na 38.2%, na ho abakandida180 barangiwe kubera kutuzuza ibisabwa.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC
Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC

Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, avuga ko abitabiriye baruta abaheruka kwitabira mu matora y’ubushize, kuko impuzandengo ku mwanya umwe uhatanirwa ari abakandida bane.

Amatora y’abajyanama b’akarere ategerejwe muri buri Karere, hazatorwamo abajyanama 17 aribo bazitoramo abayobozi batatu bagize komite Nyobozi z’uturere.

Uretse abiyamamaza mu kiciro rusange harimo n’abajyanama biyamamaza muri 30% y’abagore, ndetse hakaba abazahagararira urubyiruko, abafite ubumuga n’abikorera.

Munyaneza avuga ko abiyamamaza bagomba gukoresha ikoranabuhanga bakirinda guhuza abantu mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, akaba yasabye abiyamamaza kwirinda kumanika ibyapa ahahurira abantu benshi.

Amatora y’abajyanama b’uturere ba 2021 afite umwihariko kuba yaritabiriwe cyane n’abanyamakuru, ibintu bitari bisanzwe.

Kigali Today ivugana na Eric Nshimiyimana, umunyamakuru wa Rwandanews24 mu Karere ka Rutsiro yagize ati: "Nk’Umunyamakuru nahisemo kwiyamamariza kujya mu nama njyanama ngo ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu, nkomeza umurongo nk’uwo nari ndimo wo kuvugira abaturage, kuko mu nshingano z’Inama njyanama zibanda mu gukora ubuvugizi. Ikindi cyanteye kwiyamamaza ni uko hari ibibazo byinshi bigaragara muri aka karere bikeneye ubuvugizi ngo bikemuke, nk’aho abikorera batagira kompanyi cyangwa ihuriro bakoresha mu kubyaza amahirwe aka karere gafite."

Nshimiyimana akomeza avuga ko ako karere yakoreyemo yasanze gafite igice kinini kingana na 25% by’Amazi y’ikiyaga cya kivu, ariko ayo mazi ndetse n’inkombe zayo bitabyazwa umusaruro ukwiriye nk’uko mu tundi turere bahashyize ibikorwa remezo bikurura ba mukerarugendo.

Ayo matora yitabiriwe cyane n’abahoze muri komite nyobozi z’uturere bashaka kugaruka mu buyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko buriya Kirehe ko nabonye ari copy paste abari basanzwe aribo bongeye gutanga candidature ntimushaka kudupfunyikira amazi mukagarura abari ibikoresho bya Muzungu bagakomeza kudutobera Akarere???harimo abamaze manda 2 kuzamura rwose ntacyo batumariye nta n’icyo tubitezeho.

Byanshobeye yanditse ku itariki ya: 9-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka